00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hateguwe urugendo rw’ishema no kwanga agasuzuguro, kuri iki cyumweru

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 July 2015 saa 04:55
Yasuwe :

Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera, mu izina ry’Ikigega “Ishema Ryacu”, rwateguye urugendo rw’abanyarwanda, rwo guharanira ishema ryabo b’ingeri zinyuranye.

Uru rugendo rwo guharanira Ishema ry’Abanyarwanda no kwanga kandi bakamagana agasuzuguro ruteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 5 Nyakanga 2015, kuva saa yine za mu gitondo, hose mu gihugu, ariko rugakorwa mu matsinda.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wungirije (Vice Chairaman) wa PSF, Mugabo Claver, uru rugendo ruzakorerwa mu turere twose tw’igihugu, rutangirire ku cyicaro cya buri Karere rugana aho bazaba bateguye.

By’umwihariko mu Mujyi wa Kigali urugendo ruteye rutya:

Akarere ka Nyarugenge: Urugendo ruratangirira kuri Rond-Point yo mu Mujyi rwagati rusorezwe kuri Sitade ya KIST, izwi nka Camp Kigali Stadium.

Akarere ka Kicukiro: Urugendo ruratangirira ku biro by’Akarere rusorezwe ku kibuga cya IPRC, ahahoze ari ETO- Kicukiro.

Akarere ka Gasabo: Urugendo ruratangaririra kuri Rond-Point ya KBC rusorezwe kuri sitade ntoya (Petit Stade).

Ubuyobozi bwa PSF mu izina ry’ikigega Ishema Ryacu bwasabye buri Munyarwanda kugira uruhare mu kwihesha agaciro n’ishema, kandi bakitabira uru rugendo, ahazatangirwa ibiganiro ku gaciro n’ishema by’Abanyarwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages