Hissène Habré yahamijwe ibyaha birimo ibyibasiye inyokomuntu nk’uko byatangajwe na Perezida w’urukiko rw’ubujurire, Umunyamali Ougadeye Wafi, kuri uyu wa 27 Mata 2017.
Inkuru ya Jeune Afrique ivuga ko Hissène Habré agomba kurangiriza igihano cye muri Sénégal aho yari yarahungiye nyuma y’aho ubutegetsi bwe butembagaye mu 1990 cyangwa akoherezwa mu kindi gihugu kiri mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU).
Urukiko rwihariye rwashyizweho hagendewe ku masezerano ya Senegal n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe aho Hissène Habré ufatwa nk’umunyagitugu yari yarahungiye.
Uru rukiko rwanategetse ko agomba kwishyura indishyi ziri hagati ya miliyari 82 na 290 za F CFA.
Uwashinzwe umuryango w’abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Hissène Habré n’ubutegetsi bwe, Souleymane Guenguen yagize ati “ Maze imyaka irenga 26 nshyira imbaraga mu kugira ngo Hissène Habré ahanirwe ibyaha yakoze. Kuri ubu mfite amahoro. Ndizera ko n’abandi banyagitugu muri Afurika babonye isomo. Nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.”
Hissène Habré yari yakatiwe igifungo cya burundu ku itariki 30 Gicurasi umwaka ushize kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Icyo gihe urukiko rwavuze ko uyu mugabo yimakaje ubutegetsi bushingiye ku iterabwoba n’umuco wo kudahana, aho byinshi mu byaha ashinjwa byakorwa n’umutwe wamukoreraga ibyo ashaka , Documentation and Security Directorate (DDS).
Perezida w’urukiko, Gberdao Gustave Kam yagize ati ‘‘Hissène Habré yatangaga amategeko yo gufunga, kurekura no kwica imfungwa zafashwe zigashyirwa mu magereza. Hissène Habré yagiraga uruhare mu guhata ibibazo n’iyicarubozo, rimwe na rimwe akabyikorera cyangwa agatanga itegeko bigakorwa.’’
Urukiko kandi rwashimangiye ko DDS yafungaga abantu ku maherere, bagafatwa nabi, bakicwa urubozo abandi bagafatwa ku ngufu.
Hissène Habré yakomeje guceceka mu rubanza yanga kugira ijambo na rimwe avuga, ariko umucamanza yatanze iminsi 15 uhereye igihe urubanza rwasomewe, kugira ngo abamwunganira bavuge niba bajuririra umwanzuro w’urukiko.
Komisiyo yashyizweho mu rwego rwo gukora iperereza ku byaha Habré yakoze, yasanze ku butegetsi bwe abantu bagera ku bihumbi 40 barishwe.



















TANGA IGITEKEREZO