RFI yatangaje ko Hissène Habré yari amaze iminsi arwaye kuko yajyanywe mu bitaro muri uku kwezi nyuma yo kwandura Covid-19.
Hissène Habré yabaye Perezida wa Tchad guhera mu 1982 ubwo yahirikaga ubutegetsi kugeza mu 1990 ubwo na we yabuhirikwagaho na Idriss Déby.
Ubutegetsi bwe bushinjwa kuba bwari bushingiye ku iterabwoba, umuco wo kudahana no kwibasira abatavuga rumwe na Leta, aho byinshi mu byaha yahamijwe byakorwa n’umutwe wamukoreraga ibyo ashaka, Documentation and Security Directorate (DDS).
Komisiyo y’icukumbura ku byaha byakozwe ku butegetsi bwe, yagaragaje ko abaturage basaga ibihumbi 40 bishwe n’inzego za Leta.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!