Umwe mu bayobozi bo muri aka gace yatangaje ko aba banyamasengesho bo mu idini rya Islam bakoranyijwe bakuwe mu bice 14 bigize iyi leta. Yongeyeho ko barasengera Buhari n’igihugu muri rusange.
Ati “Niba Perezida nk’Umukuru wa Nigeria atameze neza, kumenya ko ari koroherwa bireba abanya-Nigeria bose kandi ni ingenzi kuri twe nk’abaturage no ku gihugu.”
Mu ntangiriro za Gicurasi nibwo Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yasubiye i Londres mu Bwongereza kwivuza indwara itarigeze intangazwa.
Ubuzima bw’uyu mugabo w’imyaka 74, waherukaga kumara amezi abiri mu Bwongereza nabwo yaragiye kwivuza, ni kimwe mu bikomeje guhangayikisha abaturage ba Nigeria, basanga kuba adahari bishobora gusubiza igihugu mu bibazo by’ubukungu n’intambara cyari gitangiye kuvamo.
Si ubwa mbere ibintu nk’ibi byabaho muri Nigeria kuko mu 2009 Umaru Yar’Adua wari Perezida yagiye kwivuza muri Arabia Saudite ariko mu 2010 aza gupfa.
Kudatanga amakuru ku buzima bwe no kudashyira ubutegetsi mu maboko ya Visi Perezida byaciye igikuba mu baturage ndetse nyuma y’urupfu rwe havuka imvururu.



















TANGA IGITEKEREZO