Ubutumwa iyo sosiyete iherutse guhshyira ku rubuga rwa X bugaragaza ko isanzwe ikorera ingendo za bisi hagati y’imijyi itandukanye ya Afurika y’Iburasirazuba ariko ko muri Kigali iratangira kuhakorera vuba.
By’umwihariko mu ngendo zayo hagati ya Kigali na Kampala n’izo hagati ya Kampala na Nairobi, iyo sosiyete izashyirwamo bisi zirimo imyanya iri mu byiciro bibiri.
Icyiciro cya mbere ni igisanzwe aho urugendo hagati ya Kigali na Kampala ari 30.000 Frw mu gihe mu myanya ya ‘VIP’ ho ari 40.000 Frw.
Urugendo hagati ya Kigali na Nairobi rwo ni 65.000 Frw mu gihe mu myanya ya ‘VIP’ ho ari 75.000 Frw.
Iyo sosiyete itangaje ibyo mu gihe izindi zisanzwe zijya muri ibyo byerekezo abagenzi bose bagenda mu myanya imwe ntayo igenewe abanyacyubahiro ndetse ibiciro byazo biri munsi ho 10.000 Frw na 15.000 Frw ugereranyije n’ibya Bebeto Coach Services.






Ibitekerezo 0