00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

HRW yasabye u Rwanda, Uganda na RDC gufatanya gukurikirana abahoze muri M23

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 13 December 2014 saa 10:39
Yasuwe :

Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bwa (HRW) wasabye ko u Rwanda, Uganda byafatanya na Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo kugeza mu butabera abahoze muri M23 bashijwa ibyaha by’ubwicanyi.
Kuri uyu wa Gatanu, HRW yagaragaje ko hashize umwaka abayobozi ba M23 bacumbikiwe n’u Rwanda na Uganda, kandi amasezerano ya Nairobi yasinywe kuwa 12 Ukuboza 2013 yarateganyaga ko nta gucumbikira cyangwa guha ubuhungiro abashinjwa ibyaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu. (…)

Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bwa (HRW) wasabye ko u Rwanda, Uganda byafatanya na Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo kugeza mu butabera abahoze muri M23 bashijwa ibyaha by’ubwicanyi.

Kuri uyu wa Gatanu, HRW yagaragaje ko hashize umwaka abayobozi ba M23 bacumbikiwe n’u Rwanda na Uganda, kandi amasezerano ya Nairobi yasinywe kuwa 12 Ukuboza 2013 yarateganyaga ko nta gucumbikira cyangwa guha ubuhungiro abashinjwa ibyaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Umushakashatsi wa HRW, Ida Sawyer, yasabye ko abayobozi ba M23 bagize uruhare mu bwicanyi, mu ifatwa ku ngufu ry’abagore no kwinjiza abana mu gisirikare bakurikiranwa.

François Muamba, Umuhuzabikorwa w’igikorwa cyo gucyura abahoze muri M23 bari mu Rwanda na Uganda, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, bateganya guha imbabazi abahoze ari abarwanyi ba M23, ariko abashinjwa ibyaha by’intambara bagomba gushyikirizwa ubutabera.

Umwaka uruzuye amsezerano y’i Nairobi asaba leta ya Congo gucyura abahoze barwanira M23 bahungiye mu bihugu by’akarere, Uganda yari yavuze ko tariki ya 12 nigera, izatangira gufata abahungiyeyo nk’impunzi za Politiki.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages