00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongerewe i Burundi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 May 2022 saa 03:14
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kane, Guverinoma y’u Burundi yongereye ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli nyuma y’iminsi ku isoko mpuzamahanga bizamutse.

Litilo ya lisansi yashyizwe ku mafaranga y’u Burundi 3250, bivuze ko yongereweho 550 Fbu. Litili ya mazutu yashyizwe kuri 3450 Fbu, yiyongeraho amafaranga 800 ugereranyije n’uko byari byifashe mbere.

Minisitiri ushinzwe ingufu mu Burundi, Ibrahim Uwizeye yavuze ko izamuka ry’ibiciro ryatewe n’uko isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli rihagaze, kuko ibiciro byiyongereye kubera intambara iri kubera muri Ukraine.

Ibiciro byaherukaga kuvugururwa muri Mutarama uyu mwaka. Ikinyamakuru Africa News cyatangaje ko nyuma y’iminsi ibiri ibiciro byongerewe, ingaruka zabyo zari zatangiye kwigaragaza.

Kuri uyu wa Gatandatu kuri za sitasiyo za Lisansi i Bujumbura, hiriwe imirongo miremire y’abantu bagiye gushaka ibikomoka kuri peteroli. Bamwe mu bafite ibinyabiziga baguraga byinshi batinya ko mu gihe gito bishobora kubura.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Burundi byaherukaga kuzamurwa muri Mutarama uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages