Litilo ya lisansi yashyizwe ku mafaranga y’u Burundi 3250, bivuze ko yongereweho 550 Fbu. Litili ya mazutu yashyizwe kuri 3450 Fbu, yiyongeraho amafaranga 800 ugereranyije n’uko byari byifashe mbere.
Minisitiri ushinzwe ingufu mu Burundi, Ibrahim Uwizeye yavuze ko izamuka ry’ibiciro ryatewe n’uko isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli rihagaze, kuko ibiciro byiyongereye kubera intambara iri kubera muri Ukraine.
Ibiciro byaherukaga kuvugururwa muri Mutarama uyu mwaka. Ikinyamakuru Africa News cyatangaje ko nyuma y’iminsi ibiri ibiciro byongerewe, ingaruka zabyo zari zatangiye kwigaragaza.
Kuri uyu wa Gatandatu kuri za sitasiyo za Lisansi i Bujumbura, hiriwe imirongo miremire y’abantu bagiye gushaka ibikomoka kuri peteroli. Bamwe mu bafite ibinyabiziga baguraga byinshi batinya ko mu gihe gito bishobora kubura.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!