00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro by’ibiribwa bikomeje kwiyongera mu Mijyi yo mu Rwanda

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 11 July 2015 saa 03:55
Yasuwe :

Raporo y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) iragaragaza ko igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Kamena 2015 ryasize ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 2,8% mu kwezi gushize kwa Kamena 2015 ugereranyije na Kamena 2014.

Iri hindagurika ry’ibiciro ribarwa hashingiwe ku biciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye iby’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 2,8% mu kwezi kwa Kamena ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,9%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 4.5%.

Iyo ugereranyije Kamena 2015 na Kamena 2014, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 3,0%.

Icyegeranyo cy’ukwezi kwa Kamena na Gicurasi 2015 ibiciro ntibyahindutse cyane, byahindutse ku kigero cya -0,01%. Iri hinduka rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 1,2%.

Iyi raporo yerekana ko izamuka ry’ibiciro mu Mijyi ryiyongera cyane ugereranyije no mu byaro kuko mu kwezi gushize kwa Kamena 2015 ibiciro mu byaro byiyongereyeho 0,1% ugereranyije na Gicurasi 2014. Ibiciro mu byaro mu kwezi kwa gatanu (Gicurasi 2015) ryari ku kigereranyo kingana na 1,2%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 0,1% mu kwezi kwa Kamena ni ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’ itabi byazamutseho 7,2%.

Iyo ugereranyije ukwezi kwa Kamena 2015 n’ukwezi kwa Gicurasi 2015, ibiciro byagabanutseho 1,2%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’igabanuka ry’ ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 1,7%.

Muri rusange iyo ugereranyije ukwezi kwa Kamena 2015 n’ukwezi kwa Gicurasi 2015 ibiciro byagabanutseho 0,8%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’igabanuka ry’ ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 1,6%.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages