Iri hindagurika ry’ibiciro ribarwa hashingiwe ku biciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye iby’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa.
Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 2,8% mu kwezi kwa Kamena ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,9%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 4.5%.
Iyo ugereranyije Kamena 2015 na Kamena 2014, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 3,0%.
Icyegeranyo cy’ukwezi kwa Kamena na Gicurasi 2015 ibiciro ntibyahindutse cyane, byahindutse ku kigero cya -0,01%. Iri hinduka rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 1,2%.
Iyi raporo yerekana ko izamuka ry’ibiciro mu Mijyi ryiyongera cyane ugereranyije no mu byaro kuko mu kwezi gushize kwa Kamena 2015 ibiciro mu byaro byiyongereyeho 0,1% ugereranyije na Gicurasi 2014. Ibiciro mu byaro mu kwezi kwa gatanu (Gicurasi 2015) ryari ku kigereranyo kingana na 1,2%.
Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 0,1% mu kwezi kwa Kamena ni ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’ itabi byazamutseho 7,2%.
Iyo ugereranyije ukwezi kwa Kamena 2015 n’ukwezi kwa Gicurasi 2015, ibiciro byagabanutseho 1,2%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’igabanuka ry’ ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 1,7%.
Muri rusange iyo ugereranyije ukwezi kwa Kamena 2015 n’ukwezi kwa Gicurasi 2015 ibiciro byagabanutseho 0,8%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’igabanuka ry’ ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 1,6%.



















TANGA IGITEKEREZO