KFC izwi cyane kubera ifiriti yayo n’inyama z’inkoko icuruza kandi akenshi bigakorwa ku giciro gito.
Umwanzuro wo guhagarika KFC muri Lesotho waturutse ku cyemezo giherutse gufatwa na Guverinoma y’icyo gihugu, cyo guhagarika kwinjiza mu gihugu inkoko ziturutse muri Afurika y’Epfo.
Byahise bikoma mu nkoko KFC dore ko inkoko zifashishwaga muri Lesotho zaturukaga muri Afurika y’Epfo.
Ibihugu byinshi byo muri Afurika y’amajyepfo bimaze iminsi bihagarika kwinjiza inkoko zo muri Afurika y’Epfo kubera ibicurane by’ibiguruka mu nkoko. Nka Mozambique nayo iherutse kubuza abantu kurya inkoko 45 000 zari zinjijwe nyuma yo kuvumbura ko zirwaye icyo cyorezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!