00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigwi bya Oligui Nguema wahiritse ubutegetsi muri Gabon

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 31 August 2023 saa 10:23
Yasuwe :

Guhera ku wa Gatatu, tariki 30 Kanama 2023, Gabon ifite umuyobozi mushya Gen Brice Clotaire Oligui Nguema nyuma y’aho igisirikare gihirikiye Ali Bongo wari ku butegetsi kuva mu 2009.

Bongo yahiritswe hashize iminota mike hatangajwe amajwi yavuye mu matora, yagaragazaga ko ari we watsindiye manda ya gatatu yafashe amaze guhindura Itegeko Nshinga.

Oligui Nguema wahiritse Bongo ni umusirikare mukuru, akaba umwana w’umwe mu bahoze ari abasirikare ku ngoma ya Omar Bongo, se wa Ali Bongo.

Uyu mugabo w’imyaka 48, yahoze mu basirikare ba hafi ba Omar Bongo kugeza ubwo yapfaga mu 2009. Ali Bongo amaze gusimbura se, yahise yohereza Oligui hanze kuba ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade ya Gabon muri Maroc nyuma amwimurira muri Sénégal.

RFI yatangaje ko Oligui yiyumvise nk’uwajugunywe n’ubutegetsi bushya ku buryo atari abyishimiye. Impamvu yashyizwe ku gatebe ni uko ngo Ali Bongo yashinjaga Oligui kuba mu bashatse guhirika ubutegetsi mu 2009.

Mu 2018 Bongo yagize ikibazo cyo kurwara aho yaturitse imitsi y’ubwonko bizwi nka stroke, biba ngombwa ko Oligui wari ufite ipeti rya Colonel icyo gihe, agarurwa mu gihugu agahabwa kuyobora Urwego rw’Iperereza mu Ishami ry’Igisirikare rishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu.

Hashize amezi atandatu yahise ahabwa kuyobora Umutwe w’Abasirikare bashinzwe kurinda Perezida, ari na wo yari akiyoboye kugeza ahiritse Bongo ku butegetsi.

Yize ibya gisirikare mu Ishuri rya Girisikare ryo muri Maroc rizwi nka Académie Royale Militaire de Meknès.

Igisirikare cyatangaje ko cyahiritse Bongo ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru kuko atari agishoboye kuyobora igihugu.

Kugeza ubu afungiye mu nzu we n’umuryango we mu gihe hatarasobanuka iby’ahazaza ha Gabon.

Brice Clotaire Oligui Nguema ni we wafashe ubutegetsi muri Gabon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages