00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihangange by’Isi birasezera bwa nyuma kuri Nelson Mandela

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 December 2013 saa 06:12
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 10 Ukuboza 2013, abayobozi b’ibihugu na za guverinoma basaga 90 i, barahurira i Johannesburg muri Afurika y’Epfo aho bagiye gusezera bwa nyuma ku mukambwe Nelson Mandela watabarutse ku ya 5 Ukuboza 2013. Muri aba bayobozi harimo n’ab’u Rwanda bayobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien.
Muri aba bayobozi kandi harimo abaperezida bane ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Perezida w’u Bufaransa, Minisitiri w’Intebe (…)

Kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 10 Ukuboza 2013, abayobozi b’ibihugu na za guverinoma basaga 90 i, barahurira i Johannesburg muri Afurika y’Epfo aho bagiye gusezera bwa nyuma ku mukambwe Nelson Mandela watabarutse ku ya 5 Ukuboza 2013. Muri aba bayobozi harimo n’ab’u Rwanda bayobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien.

Muri aba bayobozi kandi harimo abaperezida bane ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Perezida w’u Bufaransa, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ndetse n’abandi.

Perezida w’Amerika Barack Obama yavuye i Washington kuri uyu wa Mbere mu gitondo, ari kumwe n’umugore we Michelle, ndetse n’uwahoze ari Perezida George W. Bush n’umugore we Laura, aba bakaba bagiye mu ndege yabo naho ba perezida Bill Clinton na Jimmy Carter nabo bayoboye Amerika bagiye i Johannesburg mu yindi ndege.

Amakuru dukesha Ijwi rya Amerika avuga ko Ministri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo Maite Knoana-Mashabane yatangaje ko habaye ubushake budasanzwe bw’abayobozi b’ibihugu byo ku Isi bashaka kuza muri uyu muhango, urangwa n’umutekano ukaze cyane. Perezida Barack Obama ari mu bakuru b’ibihugu bazafata ijambo muri uwo muhango.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere abayobozi basaga 90 bari bamaze kwemeza ko bajya muri uyu muhango, muri aba harimo Perezida Hamid Karzai wa Afghanistan, Perezida Hollande w’u Bufaransa, Minisitiri w’Intebe wa Timor-Leste, Kay Rala Xanana; Perezida wa Finland Sauli Niinisto; Perezida wa Tunisia, Mohamed Moncef Marzouki; Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba; Perezida wa Argentina, w’Inzibacyuho Amado Boudou; Minisitiri w’Intebe wa New Zealand John Key; Minisitiri w’Intebe akaba n’Umudepite wo muri Australia, Tony Abbott; Perezida Goodluck Jonathan wa Nigeria, Minisitiri w’intebe wa Bahamas Perry Christie; Perezida wa Niger Mahamadou, Perezida wa Bangladesh,Md. Abdul Hamid MD Abdul; Umwana w’umwami uzasimbura umwami wa Norway Highness Haakon;Umwami Philippe w’u Bubiligi, Perezida wa Pakistan Mamnoon Hussain; Perezida wa Benin, Boni Yayi;Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas; Perezida wa Botswana Lt Gen. Seretse Khama Ian Khama;Perezida wa Portugal Anibal Cavaco Silva na Perezida wa
Brazil Dilma Rousseff.

Uretse aba kandi hari umwana w’umwami uzasimbura umwami wa Saudi Arabia, Muqrin bin Abdulaziz Al-Saud; Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza; Perezida wa Saharawi Republic Mohamed Abdelaziz; Minisitiri w’Intebe wa Canada Stephen Harper; Perezida wa Senegal Macky Sall; Perezida wa Tchad Idriss Deby Itno; Perezida wa Serbia, Tomislav Nikolic; Visi Perezida w’u Bushinwa Li Yuanchao; Perezida wa Seychelles, James Alix MICHEL na Perezida wa Comores Ikiliou Dhoinine.

Kuri aba kandi hiyongeraho Umwana w’umwami wa Espagne Felipe de Borbon, Perezuda wa Repubulika ya Congo Brazaville Denis Sassou-Nguesso; Perezida wa Sri Lanka Mahinda Rajapaksa; Visi Perezida wa Sudan Bakri Hassan Salih; Perezida wa Congo Kinshasa Joseph Kabila, Perezida wa Suriname, Desire Delano Bouterse;
Perezida wa Cote d’Ivoire Allassane Ouattara;Perezida wa Slovenia Pahor; Perezida wa Croatia Josipovic Ivo; Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kir Mayardit; Perezida wa Mozambique Armando Emilio Guebuza; Perezida wa Sena wa Algeria Abdelkader Bensalah; Perezida wa Namibia, Hifikepunye Pohamba; Visi Perezida wa Angola, Manuel Vicente; na Perezida wa Niger. Issoufou Mahamdou.

Kuri uru rutonde rurerure hiyongeraho Perezida wa Cuba, Raul Castro Ruz;
Minisitiri w’Intebe wa Sweden Victoria; Umwana w’Umwami wa Denmark uzasimbura se Frederick, Perezida wa Switzerland, Ulrich Maurer;Perezida wa Djibouti Ismail Omar Guelleh; Minisitiri w’Intebe wa Swaziland, Sibusiso Dlamini; Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Ato Hailemariam Dessalegn; Perezida wa Desire Delano Bouterse; Perezida wa Equatorial Guinea Obiang Mbasogo; Perezida wa Tanzania Dr Jakaya Mrisho Kikwete; Minisitiri w’Intebe wa Trinidad naTobago Kamla Persad-Bissessar; Perezida wa Gambia Sheikh Prof Alhaji Dr Yahya AJJ Jammeh; Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni; Perezida wa Ghana John Dramani Mahama; Minisitiri w’Umuco wa United Arab Emirates Sheikh Nayahan Bin Mubarak Al Nahyan; Perezida w’u Budage Joachim Gauck; umwana w’umwami w’u Bwongereza Charles Wales na Minisitiri w’Intebe David Cameron Perezida wa Guyana Donald Ramotar;Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro Moros;Perezida wa Guinea Prof Alpha Conde; Perezida wa Zimbabwe, Robert Gabriel Mugabe; Perezida w’Ubuhindi Pranab Mukherjee; Perezida wa Zambia Michael Sata; Perezida wa Ireland Michael D Higgins; Minisitiri Ambasaderi wa Arab States League, Samir Hosny; Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani Enrico Letta; Dr Nkosazana Dlamini Zuma wo muri African Union Commission,umwana w’umwami w’u Buyapani uzasimbura se Naruhito, Mr Kamalesh Sharma wo muri Commonwealth, Minisitiri w’Intebe wa Jamaica Portia Simpson Miller; Perezida wa European Council Herman van Rompuy; Umwamikazi wa Jordan Rania Al Abdullah, na Minisitiri w’Intebe Dr Abdullah Ensour; Perezida wa Mexico Enrique Pena Nieto; Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta; Minisitiri w’Intebe wa Mauritius Dr the Honourable Navinchandra; Minisitiri w’intebe wa Korea y’Epfo Hongwon Chung; Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Abdel Aziz; Minisitiri w’Intebe wa Lebanon Najib Mikati; Perezida wa Malawi Joyce Banda; Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, T Thabane; Umwami Henry wa Luxembourg; na Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf.

Uretse aba kandi hariyongeraho ibyamamare byo hirya no hino ku Isi, harimo abacuranzi, abakinnyi n’abandi bagiye bamenyekana utaretse n’abandi bayobozi bashobora kukwiyongera kuri aba twavuze haruguru.

Umurambo wa Madiba Nelson Mandela uzerekanwa mu ngoro ya guverinoma "Union Buildings" y’i Pretoria, ku matariki ya 11, 12 na 13 z’uku kwezi nyuma ashyingurwe ku ku musozi avukaho wa Qunu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages