Itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu n’Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika, rivuga ko ibihano byafashwe ari ibyo kwima viza ya Amerika bamwe mu bayobozi ba Uganda bashinjwa uruhare mu kubangamira uburenganzira bwa muntu cyane cyane ubw’abaryamana bahuje ibitsina.
Ni ibihano bije nyuma y’iminsi mike Perezida Yoweri Museveni asinye itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina, aho uzajya abifatirwamo ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu.
Ntabwo itangazo rya Amerika risobanura abayobozi ba Uganda bashyizwe ku rutonde rw’abatemerewe kujya muri Amerika, icyakora mu kwezi gushize Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among yambuwe viza yari yahawe yo kujya muri Amerika no mu Bwongereza.
Amerika yatangaje ko yaburiye abaturage bayo gutekereza kabiri mbere yo kujya muri Uganda, cyane cyane abaryamana n’abo bahuje ibitsina kuko bashobora kugirirwa nabi.
Perezida Museveni aherutse kuvuga ko itegeko ryamaze gusinywa kandi nta gitutu na kimwe gishobora gutuma barihindura.
Yavuze ko nibiba ngombwa ko basubira mu ishyamba kurwanira ibyo abaturage bashaka, bazabikora.
Itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda ryamaganywe cyane n’ibihugu by’u Burayi na Amerika ndetse bitangaza ko bishobora gufata ibihano.






Ibitekerezo 0