Ni amasezerano y’amateka yemejwe ku wa 21 Werurwe 2018, ubwo ibihugu 44 bihuriye muri AU byashyiraga umukono kuri ayo masezerano, mu nama idasanzwe y’uyu muryango yabereye i Kigali.

Azashyiraho isoko rizahuriza hamwe abaturage basaga miliyari 1.2 z’abaturage rifite umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19 z’amadolari.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Komiseri ushinzwe ubucuruzi n’inganda muri AU, Amb. Albert Muchanga, yavuze ko hakomeje guterwa intambwe nziza igana ku itangira ry’iri soko rusange.

Ati “Urugendo rugana ku ishyirwaho rya AfCFTA rukomeje kwihuta. Ubu 50% by’ibihugu 22 bikenewe byamaze kwemeza burundu amasezerano.”

Muchanga yagaragaje ko ibihugu bimaze kwemeza burundu aya masezerano harimo u Rwanda, Kenya, Ghana, Niger, eSwatini, Chad, Guinea, Afurika y’Epfo, Uganda, Côte d’Ivoire na Sierra Leone.

Komisiyo ya AU, yaherukaga gutangaza ko hari icyizere ko muri Mutarama 2019 ibihugu bikenewe bizaba byamaze kuboneka ku buryo iri soko rusange rizatangizwa ku mugaragaro.

CFTA ni imwe muri gahunda z’ibanze mu kwihuza kwa Afurika nk’uko biteganywa mu cyerekezo 2063, itegerejweho kuzamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika ubu buri kuri 16 % gusa; igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% bikorana n’u Burayi na 50 % bikorana na Aziya.

Byitezwe ko kugeza mu 2022 aya masezerano azaba amaze gukuba kabiri ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika bifite umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19$.

U Rwanda rwashyize umukono ndetse runemeza burundu AfCFTA ku ikubitiro
U Rwanda rwashyize umukono ndetse runemeza burundu AfCFTA ku ikubitiro
Komiseri ushinzwe ubucuruzi n’inganda muri AU, Amb. Albert Muchanga, yavuze ko hakomeje guterwa intambwe nziza igana ku itangira ry’isoko rusange nyafurika
Komiseri ushinzwe ubucuruzi n’inganda muri AU, Amb. Albert Muchanga, yavuze ko hakomeje guterwa intambwe nziza igana ku itangira ry’isoko rusange nyafurika

[email protected]