00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu by’u Rwanda, Senegal na Ethiopia byatangije ikigega kizafasha abiga ubumenyi

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 20 June 2015 saa 12:57
Yasuwe :

Ibihugu bya Senegal, Ethiopia n’u Rwanda byashyizeho ikigega nyafurika kigamije gufasha abanyeshuri mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi no guhanga ibishya.

Umuhango wo gutangiza iki kigega wabereye muri Afurika y’Epfo kuwa 13 Kamena 2015, witabirwa na Perezida wa Senegal, Macky Sall na Minisitiri Louise Mushikiwabo wari uhagarariye Perezida Kagame w’u Rwanda ndetse na Minisitiri Shiferaw Shigutie uhagarariye Perezida wa Ethiopia, icyo kigega kikaba cyaratangiranye miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika.

Iki kigega kizafatanya na gahunda ya banki y’Isi yo guteza imbere ubumenyi, inyigisho z’ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (PASET), aho biteganyijwe ko kizafasha abanyeshuri 10,000 kubona impamyabumenyi y’ihanitse mu myaka 10 nk’uko tubikesha itangazo rya Africa Press Organisation n’urubuga rwa banki y’isi.

Minisitiri Louise Mushikiwabo ni we wari uhagarariye Perezida Kagame muri uwo muhango

Iyi gahunda kandi irimo ibigo n’imiryango ikomeye ku mugabane wa Afurika nk’uwitwa “Africa Business Champions for Science” uyoborwa n’umunyemari Dr.Álvaro Sobrinho w’umunya Angola, akaba anayobora umuryango wigenga witwa Planet Earth Institute.

Iki kigega gitangijwe nyuma y’inama zabereye mu Rwanda, muri Ethiopia na Senegal ku guteza imbere ubushakashatsi, amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga hagamijwe kwihutisha iterambere hahangwa ibishya.

Professeur Mary Teuw Niane, minisitiri ushinzwe amashuri makuru muri Senegal ni we wagizwe umuyobozi wa komite y’uyu mugambi ugamije guteza imbere kwigisha iby’ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubumenyingiro.

Ibihugu n’ibigo bikomeye n’abantu banyuranye bazajya batanga umusanzu muri iki kigega.

Hategerejwe kandi ko abakuru b’ibihugu bashyira umukono kuri uyu mushinga mu gihe kitatangajwe.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages