00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu bya Afurika bifite isomo byakwigira kuri Ethiopia

Yanditswe na

Theophile Niyitegeka

Kuya 25 October 2015 saa 07:08
Yasuwe :

Ethiopia ni kimwe mu bihugu bya Afurika bizwiho kuba byararanzwe n’amateka y’inzara yahitanye abantu bayingayinga miliyoni n’igice hagati y’umwaka wa 1983 na 1985.

Mu myaka mirongo itatu ishize, iki gihugu cyahinduye aya mateka mabi kikaba kigamije gutera imbere no kuba kimwe mu bihugu bya Afurika by’icyitegererezo.

Ethiopia n’u Rwanda ni bimwe mu bihugu biri kwihutisha iterambere ry’ubukungu kandi bikaba bishimirwa gushyira mu bikorwa ingamba zifasha guhindura imibereho y’abaturage.

Ibihugu bya Afurika biri munsi y’ubutayu bwa Sahara usanga byugarijwe n’ukutihaza mu bikorwaremezo, serivisi zo gutwara abantu n’ibintu ndetse n’ingufu z’umuriro w’amashanyarazi ariko Ethiopia yashatse umuti mu gukemura bimwe muri ibi bibazo.

Ethiopian Airlines, itangira mu mwaka wa 1945 yagerageje gukora mu gihe cy’impinduka za politiki no mu bihe bibi iki gihugu cyanyuzemo,kimwe mu bishobora kugaragaza umurava wo kongera kwiyubaka ku batuye Ethiopia.

Iki gihugu kandi cyashyize ingufu mu kongera umuriro aho mu mujyi wa Addis Ababa usanga ijoro rimeze nk’amanywa kubera amatara arara yaka, kimwe mu byayifashije kugera ku ntego yo kubaka umuhanda wa mbere wa gari ya moshi mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Ethiopia mu gusangiza ibihugu bya Afurika iterambere yagezeho

Guhera wa gatatu w’iki cyumweru gishize nibwo igihugu cya Ethiopia cyatumije abanyamakuru barindwi barimo Abagande babiri n’Abanyarwanda babiri, bazamarayo iminsi icumi kugira ngo barebe ibikorwa imaze kugeraho kugira ngo bisangizwe mu bindi bihugu bya Afurika bishobora kwigira ku bunararibonye gifite.

Aba banyamakuru mu ruzinduko rwabo bazasura imishinga y’ibikorwa remezo kandi babonane n’abayobozi bakuru b’iki gihugu.

Ku wa Kane nibwo bagejejwe ku cyicaro cy’umushinga wa gari ya moshi uherutse kuzura mu kwezi gushize nyuma y’imyaka itatu uyu muhanda wubakwa.

Akenshi mu kuzuza umushinga nk’uyu hazamo ingorane nyinshi kuko bisaba kwimura abaturiye aho umuhanda uzaca ariko Ethiopia yacitse izi mbogamizi ubwo muri Mutarama 2012 yatangije ibikorwa byo kubaka umuhanda wa gari ya moshi.

Uyu mushinga wari warateganyirijwe amafaranga angana na miliyoni 475 z’amadolari ya Amerika.

Ku mafaranga yakoreshejwe muri uyu mushinga, 85% ni inguzanyo iki gihugu cyakuye muri Banki y’Abashinwa (Chinese Export and Import Bank).

Umushinga wose hamwe wagombaga kubaka ibirometero 185 by’umuhanda wa gari ya moshi ihuza umujyi wose wa Addis Ababa. Ubu Ethiopia ikaba igiye gutangira icyiciro cya kabiri nyuma y’icya mbere cyasojwe mu kwezi gushize.

Avugana n’umwe mu banyamakuru ba The New Times, Henok Bopale,umuyobozi mukuru ushinzwe kugenzura ibikorwa byo kubaka gari ya moshi mu mujyi wa Addis Ababa yagize ati “Iyo abaturage b’umujyi bageze kuri miliyoni eshatu cyangwa bakarenga,nta yandi mahitamo uba ufite uretse korohereza abaturage nk’uko twabikoze.Ibi ntibifite agaciro ku batuye uyu mujyi wa Addis Ababa gusa ahubwo bigafite no ku Afurika yose.”

Mu baturage barenga miliyoni mirongo icyenda batuye iki gihugu, miliyoni enye batuye mu mujyi wa Addis Ababa, mu gihe abandi basigaye abenshi batuye mu bice by’icyaro.

Nk’uko u Rwanda rubigenza Ethiopia ishyira urubyiruko mu myanya ikomeye nk’uko bigaragara kuri Bopale w’imyaka 29 uyobora umushinga wa gari ya moshi.
Ntiyari afite ubunararibonye mu gutwara gari ya moshi uretse impamyabushobozi mu bukanishi n’amahugurwa yakoreye mu Bushinwa.

Nk’uko Bopale abisobanura Ethiopia yiyambaje abashinwa kuko itari ifite abantu bafite ubunararibonye mu myubakire no kugenzura gari ya moshi.

Mu cyiciro cya mbere cyasojwe Ethiopa yahaye amahirwe abanyagihugu gukorana n’abashinwa, kugira ngo bitegereze uko bikorwa kugeza ubwo bazasigara babyikorera mu gihugu cyabo.

Nkuko Bonapale abivuga gushyiraho gari ya moshi byari bigamije korohereza abagenzi kuko umwe yishyura amafaranga ari hagati ya Frw 70 na 200 ahawe agaciro mu mafaranga y’u Rwanda.

Akomeza avuga ko ubu hakora gari ya moshi 15 muri 41 zaturutse mu Bushinwa kubera ko imihanda y’izisigaye itarubakwa.Abakoresha izi gari ya moshi barenga ibihumbi mirongo itandatu ku munsi.

Iki gihugu kandi cyatangiye ishuri ryigisha imicungire y’umuhanda wa gari ya moshi ririmo abanyeshuri 800 kandi igihugu giteganya kwagura amarembo mu bihugu byo mu karere birimo n’u Rwanda kugira ngo byohereze abaryigamo bazafasha mu kugenzura umushinga wo kubaka gari ya moshi iteganywa kuzaba yarangiye mu mwaka wa 2018.

Abagenzi i Addis Abeba binjira muri Gari ya moshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages