Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu biri mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika ,AU bagaragaje ko inama ya 24 izahuza abakuru b’ibihugu by’ Afurika mu mpera z’uku kwezi I Addis Ababa iziga cyane cyane ku irandurwa ry’umutwe w’intagondwa za kiyisilamu, Boko Haram.
Iyo nama izaba ku ya 30 na 31 Mutarama izagaruka ku ntambara muri Sudani y’Amajyepfo, aho abantu ibihumbi 50 bamaze gusiga ubuzima.
Abakuru b’ibihugu bya Afurika kandi ntibazarenza amaso imitwe y’intagondwa zikorera muri Libya ndetse no kuba iki gihugu kigaragaramo akavuyo , gashingiye kukuba harabuze ubwumvikane ngo bashyireho guverinoma bemeranyijeho.
Leta ya Nigeria yatangaje ko nta bufasha bwa Loni na AU ikeneye kuko ibihugu byo mu karere iherereyemo bizayifasha kwikiza uwo mutwe umaze kuyogoza Amajyaruguru y’Uburengerazuba bwayo.
Leta ya Tchad yemeye kohereza ingabo zayo gufasha Nigeria kurwanya Boko Haram.
Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, watangaje ko kugeza ubu uyu mutwe umaze gukura mu byabo abantu miliyoni 1,5, hapfa abarenga ibihumbi 13 kuva mu 2009.


















TANGA IGITEKEREZO