Yabigarutseho kuri uyu wa 27 Gicurasi 2025 ubwo yagaragazaga zimwe mu mbagamizi zikizitira ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.

Yagaragaje ko imbogamizi zigihari zirimo ruswa, gusoresha kabiri, imisoro iri hejuru ku bicuruzwa, uburyo bw'ubwikorezi n’izindi mpamvu zidashingiye ku misoro.

Ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bukomeje kugaragaza intambwe ishimishije, ariko haracyagaragaramo imbogamizi zikomeye zituma hatagerwa ku musaruro wifuzwa.

Mu 2024, uru rwego rw’ubucuruzi rwazamutseho 18.9% rugera kuri miliyari 14.3$.
Abola yagaragaje ko mu bikwiye gukorwa mu maguru mashya harimo kunoza uburyo bwo gusora no kurwanya ruswa igaragara mu bigo by’imisoro n’amahoro.

Yagize ati “Inzego z’imisoro muri aka karere zifite ikibazo gikomeye cya ruswa gituruka ku kuba hari abasora bashaka guca ku ruhande ngo batishyura imisoro. Hari n’abahuza mu by’imisoro baba bashaka kunguka ku buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse hari na bamwe mu bakozi b’inzego z’imisoro batagaragaza ubunyangamugayo.”

Yakomeje avuga ko hari intambwe iri guterwa mu gushaka ibisubizo birambye birimo gukoresha ikoranabuhanga no gusesengura amakuru (data analytics) mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo gukurikirana abasora no kugabanya icyuho cy’imisoro.

Ku bijyanye n’ubucuruzi nyambukiranyamipaka, James Abola, yavuze ko hari ibibazo bikomeye birimo ibikoresho bidahagije, amategeko adahuye n’abacuruzi bashaka kutishyura imisoro ntibatange amakuru y’ukuri.

Yongeyeho ko hari icyizere kuko hashyizweho uburyo bushya buzwi nka "One Stop Border Post," aho ibihugu bibiri bisangira uburyo bumwe igicuruzwa kigasora rimwe gusa ku mupaka, ibintu byoroheje cyane uburyo bw’imikoranire hagati ya serivisi z’ibihugu bituranye.

Yagize ati “Ubu niba ibicuruzwa bivuye mu Rwanda bijya muri Uganda, amakuru ahita ahuzwa hagati y’ibihugu byombi, bigafasha mu kugabanya gutinda ku mipaka. Ibi byongereye umuvuduko mu bucuruzi kandi bigabanya ruswa.”

Yavuze ko imikoranire myiza hagati y’inzego z’imisoro, abayobozi ba gasutamo, n’abaminisitiri b’ubucuruzi n’imari ari urufunguzo rwo gukuraho inzitizi zisigaye kandi biri kuvugutirwa umuti.

Yasabye abaturage bose bo muri EAC gutanga umusoro nk’inshingano no kwitangira igihugu.

Komiseri Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), Dr. Innocente Murasi, yasabye ko ibihugu bya EAC bikwiye kugira uruhare rukomeye mu rugendo rwo gusangira intego imwe n’icyerekezo kimwe mu kurwanya ruswa.

Ati “Akarere katarangwamo ruswa, kagira uburyo bwiza bwo kureshya ba mukerarugendo, no gushyigikira iterambere rirambye kandi umusingi wamaze gushyirwaho w’ibyo twakora. Dufite uburyo, dufite amategeko yo kurwanya ruswa, dufite amategeko n’ibindi.”

Yakomeje ashimangira ko RRA ishyize imbere kutarebera ruswa iyo ari yo yose no kwimakaza gukorera mu mucyo n’ubunyangamugayo, asaba ko n'ibindi bigo byagendera kuri icyo cyerekezo.

Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Ubunyangamugayo muri EARATCI, James Abola, yasabye ibihugu bigize uwo muryango kugira uruhare mu kunoza imisoro mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi
Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Ubunyangamugayo muri EARATCI, James Abola, yasabye ibihugu bigize uwo muryango kugira uruhare mu kunoza imisoro mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi