Imishinga y’Ingengo z’Imari z’ibihugu nka Uganda, Kenya n’u Rwanda zamaze kumenyekana.
Umushinga w’Ingengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2015-2016 werekana ko izaba ingana na miliyari 1768.2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uganda yo yagaragaje ko ingengo y’imari izaba ingana na miliyari ibihumbi 24 z’amashilingi, mu gihe Kenya ari miliyari ibihumbi 2.1 y’amashilingi ya Kenya.
Tanzania yo azaba ari miliyari ibihumbi 22.495 z’amashilingi.
Mu gutegura izi ngengo z’imari, Ibihugu byose byumvikanye ku gushyira ingufu mu bikorwa bigamije guteza imbere ibikorwa remezo.
Umwe mu mishinga itegerejwe gukorwa ihuriweho n’ibi bihugu, harimo umuhanda wa gari ya moshi ugomba kuba wuzuye mu mwaka wa 2018.
Kugira ngo uyu muhanda wuzure, ku ruhande rw’u Rwanda rurasabwa miliyari imwe na miliyoni 200 z’ amadolari ya Amerika ngo uyu wubakwe, harebwe ku giciro kizagenda kuri buri kilometero uhereye i Mombasa kugeza i Kigali kuko wose hamwe uzatwara miliyari 13.4 z’ amadolari.
Usibye kuba ibihugu byose byaremeranyije ku gushyira imbaraga mu bikorwa remezo, ibindi bikorwa birimo cyane ubucuruzi nabyo bizibandwaho muri uyu mwaka.
Deus Ntakirutimana
Twitter: NtakirutaDeus


















TANGA IGITEKEREZO