Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba biri mu cyeragati cy’ukuntu bizashyira mu ngiro gahunda y’Umuryango w’Abibumbye ibisaba gushyigikira ubutinganyi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’uburyo bwo guhangana n’icyorezo cya Sida.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ryatanze amabwiriza mashya yo guhangana n’icyorezo cya SIDA rikangurira ibihugu biri muri Loni gushyiraho gahunda n’amategeko bidahana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bikaze nka Heroin na Cocain no kurengera ishyirwa mu kato ry’abatinganyi.
Nk’uko The East African yabitangaje, aya mabwiriza mashya ya Loni yibanda ku byiciro bitanu by’ingenzi: Abagabo baryamana n’abandi bagabo, abantu bari mu bihome n’ahandi hafunzwe, indaya, abanyabibiri n’abanywa ibiyobyabwenge.
WHO iragira iti "Abantu bari muri ibi byiciro nibo baba bafite ibyago byinshi byo kwandura agakoko ka SIDA kandi ni nabo batabona ubufasha mu kuyivuza kandi ibi bidindiza gahunda yo guhangana n’iki cyorezo.”
Uyu muryango uvuga ko indaya n’abatinganyi banduye agakoko gatera SIDA bahabwa akato bigatuma bahitanwa n’iki cyorezo. Usaba abayobozi b’ibihugu guha uburenganzira abaturage babo b’abatinganyi, indaya n’abanywa ibiyobyabwenge kugira ngo bazashobore kutagira ipfunwe ryo kujya kwivuza no gusaba ubufasha bakeneye mu gihe banduye SIDA maze birinde gusakara kw’aka gakoko.
Aya mabwiriza yatangaje abaturage benshi bo mu bihugu by’Uburasirazuba bwa Afurika bafata ubutinganyi nk’ishyano ryagwiriye Isi. Uburaya, ibiyobyabwenge n’ubutinganyi ni ibyaha bihanwa n’amategeko y’ibihugu byinshi biri muri EAC.
Mu Rwanda kunywa urumogi byonyine bifatwa nk’icyaha n’iyo rubonetse ruratwikwa.
Ariko ibihugu byose biri muri EAC biri no muri LONI, bivuze ko byasezeranye gushyigikira gahunda z’ubuzima uyu muryango ushyira ku mugaragaro.
Nk’urugero mu Rwanda, Itegeko Nshinga ntiryemera ubukwe hagati y’umugabo n’undi mugabo. Naho muri Uganda ho hashyizweho itegeko rikaze rihana ubutinganyi hirengagijwe amagambo menshi yavugwaga n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’ibihugu byateye imbere bitari bishyigikiye iryo tegeko.
Iryo tegeko rya Uganda rikaza ibihano byari bisanzweho bihana buri wese ufashwe atingana, rishyiraho n’igifungo cya burundu ku muntu ufashwe akorana ubutinganyi n’uri munsi y’imyaka 18 cyangwa yaranduye agakoko gatera SIDA.
Ku babaswe n’ibiyobyabwenge, WHO yasabye bwa mbere ko bajya bahabwa umuti wa Naloxone utuma badata umutwe ku buryo bukabije.
WHO irizeza ibi bihugu ko amagana y’ibihumbi by’amagara y’abantu azarokorwa mu gihe ayo mabwirizwa ashyizwe mu ngiro.



















TANGA IGITEKEREZO