Iki kibazo cyiyongera ku bindi birimo kuba Guverinoma ya RDC hamwe n’abandi bantu ba hafi ba Perezida Tshisekedi bashinja izi ngabo (EACRF) kutagira icyo zikora ngo zirwanye inyeshamba za M23 zihanganye na FARDC.
Amakuru ahari avuga ko zigitegereje ko inshingano zazo zivugururwa. Ni mu gihe iza Uganda n’iza Sudani y’Epfo ari zo ziheruka koherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru kuko zahageze mu ntangiriro za Mata uyu mwaka.
Ikibazo izi ngabo zatangiranye muri Kamena umwaka ushize ubwo zashyirwagaho, kijyanye n’uzishyura ibikorwa byazo n’ubu ziracyahanganye na cyo.
Hakurikijwe imiterere y’uyu mutwe bitegerejwe ko uvugururwa, ibihugu bifitemo ingabo bigomba kwikora ku mufuka ngo haboneke amafaranga yo gushyigikira abantu babyo.
Byatumye ibihugu binyamuryango bitangira kwishakira abaterankunga kugira ngo bibone uko bishyigikira ingabo zabyo aho ku isonga hari William Ruto, Perezida wa Kenya nk’igihugu cyabimburiye ibindi kohereza ingabo i Goma kikaba gifite uruhare runini muri EACRF.
Ku ikubitiro William Ruto agera ku butegetsi muri Nzeri 2022, yabanje gushidikanya ku byo kwinjira mu biganiro bya Nairobi byari birangajwe imbere na Uhuru Kenyatta wamubanjirije ndetse yagiye yikandagira ku byo kohereza ingabo zo guhangana na M23.
Nyamara byarangiye yemeje ko ku wa 2 Ugushyingo ingabo za mbere zoherezwa nyuma yo kugirana ibiganiro na bagenzi be barimo na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron akizezwa inkunga mu Kigega cy’u Burayi cyo gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro, FEP.
Iki kibazo cyaganiriweho ubwo William Ruto yajyaga mu Bubiligi ku wa 29 Werurwe agahura na Perezida w'Akanama k'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Charles Michel, baganiriye kuri dosiye yo mu Burasirazuba bwa RDC n’ahazaza ha EACRF.
Icyumweru kimwe mbere yaho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Alfred Mutua yohereje ubutumwa muri EU asaba ubufasha bwo gushyigikira iyoherezwa ry’ingabo z’iki gihugu muri RDC.
Jeune Afrique yatangaje ko muri ubwo butumwa bitagaragara igihe ingabo za Kenya zizamara muri RDC cyangwa umubare nyakuri w’amafaranga yasabye EU keretse urutonde rw’ibikoresho bihuriweho n’ingabo z’u Burundi, Kenya na Sudani y’Epfo.
Ingabo 904 za Kenya zikeneye miliyoni 113,2 z’amayero mu gihe ibikorwa by’ubugenzuzi bwo mu kirere hakoreshejwe indege bizakenera miliyoni 1,15 z’amayero. Amafaranga azakoreshwa mu kugura intwaro ziciriritse abarirwa muri miliyoni 4 z’amayero mu gihe agera kuri miliyoni 30,2 z’amayero akenewe mu kugura imodoka zizifashishwa mu gihe cy’urugamba.
Ingabo 300 za Sudani y’Epfo zizakenera miliyoni 40,1 z’amayero, 900 z’u Burundi zizakenera miliyoni 107,1 z’amayero.
Mu gihe amafaranga menshi ya FEP kuri ubu ari koherezwa muri Ukraine, Jeune Afrique ivuga ko bigoye kuzumvisha ibihugu bindi byo muri EU gutanga inkunga yasabwe, ku buryo bishobora gufata amezi menshi.
Abafatanyabikorwa bashinja ibihugu binyamuryango muri EAC kutagira umurongo uhamye aho kimwe cyisabira inkunga ukwacyo no kuba igihe uyu mutwe uzamara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kikirimo urujijo.






Ibitekerezo 0