00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu byakumiriye inyama zituruka muri Afurika y’Epfo kubera uburozi bumaze guhitana abantu 180

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 6 March 2018 saa 08:29
Yasuwe :

Ibihugu bitandukanye bituranye na Afurika y’Epfo byakumiriye inyama zitunganyirizwa mu nganda zo muri iki gihugu, nyuma y’uko bimenyekanye ko zahumanyijwe n’uburozi buturuka ku gakoko ka ‘listeria’.

Minisiteri y’Ubuzima muri Afurika y’Epfo ivuga ko inyama zitunganyijwe (saucisse) zitwa ‘polony’ arizo zifitemo ubu burozi bumaze guhitana abagera ku 180.

Nyuma y’itangazo ribuza abaturage kurya ubwoko bwose bw’inyama zitunganyijwe ndetse igategeka amaguriro kugaruza izagurishijwe, ibihugu birimo Namibia, Mozambique, Malawi, Botswana na Zambia nabyo byahise bifata umwanzuro wo kuzikumira.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, Minisiteri y’Ubuhinzi muri Mozambique yasabye abacuruza izi nyama bose kuzikura mu maguriro yabo, bitewe n’ingaruka mbi zishobora kugira ku buzima.

Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo avuga ko kuva muri Mutarama 2017 hagaragaye ibibazo biterwa na ‘listeria’ bigera kuri 948, ndetse bikekwa ko ubu burozi bukwirakwira binyuze mu biribwa bwaturutse mu ruganda rwa Polokwane rusanzwe rukora ibyo kurya.

Umuyobozi wa Tiger Brands ibarizwamo ruriya ruganda, Lawrence McDougall, we yavuze ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko ibiribwa batunganya bifitanye isano n’impfu za bariya bantu, ariko yongeraho ko bari kwitwararika ndetse basubiza mu ruganda ibyo bari baracuruje byose nk’uko leta yabisabye.

Urundi ruganda rwa RCL Foods rukekwaho kuba inkomoko y’ubu burozi narwo rwahagaritse gutunganya inyama. Ni mu gihe amaguriro akomeye yahise azikura mu bicuruzwa ndetse atangira gukora isuku ngo hatagira ibindi birirwa bihumana.

Uburozi buturuka ku gakoko ka ‘Listeria monocytogenes’, bugira ingaruka cyane ku matungo n’abantu bageze mu zabukuru, abana, abagore batwite n’abantu banduye indwara zidakira zirimo na Sida. Bukwirakwira binyuze mu biribwa birimo inyama, amata, imboga, imbuto n’ibindi.

Mu bagore batwite aka gakoko gashobora gutera ibibazo bitandukanye birimo kubyara umwana wanduye, gukuramo inda, kubyara igihe kitageze no kubyara umwana upfuye.

Mu mpera z’umwaka ushize Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, nayo yafashe umwanzuro wo gukumira inyama, amata n’ibiyakomokaho, imbuto n’imboga bikomoka muri Afurika y’Epfo kubera aka gakoko ka ‘Listeria’.

Ubwoko bwose bw'inyama zitunganyirizwa mu nganda, ukazirya utabanje kuziteka bwakumiriwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages