Umuryango wita ku bana Save the Children wavuze ko umusaruro w’imboga n’ibiribwa uteganyijwe kugabanuka ku kigero cya 80% muri iki gihembwe.
Ni mu gihe amafaranga yavaga mu kugurisha amatungo nka kimwe mu bigize ubukungu bwa Somala biteganyijwe ko azagabanuka kugera kuri 55%.
Uyu muryango uvuga ko ababyeyi bagerageza kugaburira abana babo nibura inshuro imwe ku munsi. Ibyo bigatuma bamwe muri bo bagira ikibazo cy’imirire mibi.
Byitezwe ko muri uyu mwaka, imiryango ikennye iri mu Majyepfo ya Somalia izabona nibura 15 % mu byo bahinze. Mu kindi gisa n’ikigoye ni uko umusaruro w’ibyo bahinze uyu mwaka watanze kimwe cya Kabiri cy’ibyo barya.
Abanya-Somalia basanzwe bahura n’ibibazo byinshi bitandukanye birimo inyeshyamba z’intagonndwa zigendera ku mahame akaze y’idini rya Kisilamu zikunze kubibasira, ibibazo bya Politiki no kuba Guverinoma imaze imyaka irenga 30 itubatse mu buryo buhamye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!