Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibiribwa ni we watangaje iby’iri hagarikwa ry’ibikorwa by’indege muri uyu Mujyi wa Goma ariko yemeza ko hari n’ibindi bice by’iki gihugu izo ngendo zahagaze birimo Goma-Beni-Bunia, Goma-Walikale-Pinga-Kibua-Masisi-Oninga na Goma-Kirumba-Rwindi-Roe-Nobili nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Izi ngamba zafashwe nyuma y’ibyabaye kuri 24 Gashyantare 2023, aho kajugujugu y’Urwego rwa Loni rushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, UNHAS, yarashweho nyuma y’iminota 10 gusa ihagurutse i Goma irimo yerekeza mu gace ka Walikale.

Urwo rwego rutanga ubutabazi ntirwigeze rutanga amakuru menshi yerekeye iby’iryo raswa ry’indege ariko Loni yahise ifata umwanzuro wo guhagarika ingendo z’indege mu duce turimo imirwano kugeza igihe bizaba byagaragaye ko habonetse ituze.

Ibi bibaye kandi nyuma y’imirwano hagati ya M23 n’Ingabo za Congo yatumye ubuhahirane butangira kugenda gake mu mijyi ya Goma na Masisi.

Ibikorwa bya Loni by’ubutabazi bwifashishije indege byahagaritswe i Goma
Ibikorwa bya Loni by’ubutabazi bwifashishije indege byahagaritswe i Goma