00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaro bya Mbarara byanze gutangaza amatariki y’amavuko ya Museveni

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 15 June 2013 saa 05:49
Yasuwe :

Nyuma y’uko hakomeje kuvugwa ko Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yaba yaragabanyije imyaka kugira ngo iyo afite afite ye kunyurana n’isabwa n’Itegeko Nshinga ku muyobozi w’igihugu, ibitaro bya Mbarara avuga ko yavukiyemo byanze gutanga amakuru ku mavuko ye.
Ubwo kimwe mu bitangazamakuru byageraga kuri ibyo bitaro bya Mbarara gishaka kureba ibyerekeranye n’amavuko ya Museveni, nyuma y’uko mu cyumweru gishize atangaje ko yavukiye muri ibi bitaro, abayobozi babyo berekanye ko ari (…)

Nyuma y’uko hakomeje kuvugwa ko Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yaba yaragabanyije imyaka kugira ngo iyo afite afite ye kunyurana n’isabwa n’Itegeko Nshinga ku muyobozi w’igihugu, ibitaro bya Mbarara avuga ko yavukiyemo byanze gutanga amakuru ku mavuko ye.

Ubwo kimwe mu bitangazamakuru byageraga kuri ibyo bitaro bya Mbarara gishaka kureba ibyerekeranye n’amavuko ya Museveni, nyuma y’uko mu cyumweru gishize atangaje ko yavukiye muri ibi bitaro, abayobozi babyo berekanye ko ari ikibazo gikomeye batabasha gusubiza, kuko bishobora gutuma birukanwa.

Nk’uko The Monitor ibitangaza, Dr George Upenytho, Umuyobozi w’ibi bitaro yaragize ati “aya makuru mbahamirije ko ntayo mushobora kubona.”

Abajijwe niba amadosiye y’abantu bavutse mu myaka 1940 akibarizwa muri ibyo bitaro. Dr Upenytho yaragize ati "ntacyo mbibabwiyeho ariko aya makuru ntayo mubona.”

Itegeko Nshinga rya Uganda rigaragaza ko umukandida wiyamamariza kuyobora Uganda aba afite imyaka kuva kuri 36 kugeza kuri 75.

Ibi birasobanura ko hagendewe ku gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni bavuga ko yavukiye mu 1937 nta mahirwe yo kuziyamamariza manda itaha mu 2016, yaba afite kuko yaba afite imyaka 76 yarenzeho umwe ku isabwa.

Mu gitabo cyavugaga ku mateka ye yasohoye mu 1997, Museveni yatangaje ko yavutse mu 1944. Yaragize ati “ababyeyi banjye ntibari bazi gusoma no kwandika ku buryo batamenye igihe navukiye.”

Agakomeza avuga ko n’ubwo aba babyeyi batabashije kumenya neza itariki yavukiyeho ariko ko bamubwiye ko yavutse mu gihe cy’amateka atandukanye. Muri yo harimo ikingirwa ry’amatungo ku ndwara y’umuze wari wayibasiye.

Ikindi aheraho ni itanga ry’umwami Omugabe d’Ankole, Kahaya II mu 1944. Akomeza avuga ko nyina yamubwiye ko yavutse mu gihe uyu mwami yatangaga hakima undi kandi yimye mu 1945. Aha ngo niho yahereye yemeza ko yavutse 1944.

Anavuga kandi ko izina Museveni yiswe n’umuryango we ryavuye ku ijambo “Abaseveni” (batayo y’abasirikare b’Abagande barwanye mu ntambara ya kabiri y’isi) mu gihe bari bagarutse muri Uganda.

Museveni kandi yaje gutangaza ko yavukiye mu bitaro bya Mbarara mu 1944, mushiki we Dr Violet Kajubiri akavukira mu kigo nderabuzima cya Rubaare mu 1949.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages