00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibuye ry’ifatizo ry’imbibi z’u Rwanda na Congo ryashyizwe ahitwa Bushwaga

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 23 February 2015 saa 09:25
Yasuwe :

Komisiyo igizwe n’Abanyarwanda n’Abanyekongo ku wa 21 Gashyantare yashinze ibuye ry’ifatizo rizagenderwaho hagaragazwa imbibi hagati y’u Rwanda na Congo ku musozi wa Bushwaga mu birometero icumi ugana mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’umujyi wa Goma.

Impuguke ya komisiyo ishinzwe imipaka muri Congo, Alphonse Vango yabwiye Radiyo Okapi ko urwo rubibi ruzafasha kumenya ahazubakwa izindi mbibi hagati y’ibihugu byombi.

Ati” Izo mbibi zashyizweho mu 1911. Ariko kugira ngo bazishyireho babanje kwifashisha iz’ifatizo , ziba zizwi aho ziherereye ku mipaka y’ibihugu byombi.”

Ingabo zo muri Congo zinjiye mu rwanda mu 2012 zivuga ko zitari zibizi zisakirana n'iz'u Rwanda

Abakora imirimo yo gusibura imbibi hagati y’u Rwanda bagendera ku zari zaciwe n’abakoloni mu 1911, ku makarita no ku ikoranabuhanga rya GPRS.

Iyo mirimo ije ikurikira inama y’abayobozi b’u Rwanda na Congo yabaye mu 2009 hakagaragara imbibi 5 muri 22 ziri hagati y’ibi bihugu.

Kugeza ubu biracyagoye kumenya neza ahaherereye aho u Rwanda na Congo bihanira imbibi, n’urwo rubibi rwubatse ku musozi wa Bushwaga rurateza urujijo kuko ku mpande zombi hahinzwe hakubakwa n’inzu.

Vango avuga ko nyuma y’urubibi rwa Bushwaga hazubakwa izindi zifatizo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru no mu Rwanda. Avuga ko imbibe zari zashyizweho n’abakoloni zasenywe kuri ubu nta kimenyetso cy’aho zari ziri na kimwe gihari.

Ati” Aho abakoloni bari barashyize imbibi harasenyutse, tugomba kubanza kuhashaka kukahapima neza tugashyiraho n’umurongo tugakuraho urujijo.”

Komisiyo igizwe n’Abanyarwanda n’Abanyekongo yatangiye ibikorwa byo kugaragaza imbibi hagati y’u Rwanda na Congo muri Kanama. Ibihugu byombi byasabwe kuvana urujijo ku mbibi zabyo n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika na Loni.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages