Kuva mu byumweru bike bishize ifaranga rya Congo Kinshasa ntabwo ryigeze rihagarara guta agaciro kugeza aho ubu idolari rimwe riri kuvunja amafaranga ya Congo 2000.
Kugeza mu mpera z’icyumweru gishize ifaranga rya Congo Kinshasa, rimaze kumanukaho 20% imbere y’idolari rya Amerika.
Ibiciro mu bacuruza amafaranga bazwi nk’abavunjayi biri hagati y’amafaranga ya Congo 1500 ku bashaka kurangura amadolari ngo bayagurishe ku 2010 mu buryo busanzwe.
Ku wa Gatanu tariki 31 Nyakanga ibiciro bya Banki y’Igihugu ya Congo byerekanaga ko idolari rya Amerika rigura amafaranga ya Congo 1 970.
Umuyobozi wa Banki Nkuru ya Congo, Jean Louis Kayembe yavuze ko kuba kuva muri Mutarama ifaranga ryarakomeje gutakaza agaciro imbere y’idolari rya Amerika, byatewe n’uko Banki Nkuru yagiye ikoresha uburyo bwo gucapa amafaranga menshi mu kuziba icyuho cy’ingengo y’imari ya leta gusa ngo guhera muri Gicurasi byarahagaze.
Kayembe yavuze ko mu gukosora amakosa bagiye kugabanya amafaranga ya Congo ari ku isoko. Banki Nkuru ya Congo, BCC, yavuze ko igiye kureba uko yarwana ku ifaranga ryayo ku buryo yagaruza miliyari 157 z’amafaranga ari mu baturage binyuze mu bikorwa bitandukanye.
Ikazakoresha uburyo burimo kugurisha amadolari, kuzamura ubwizigame bwa banki z’ubucuruzi no kwishyura amadeni y’igihugu mu madolari, aho kubikora mu mafaranga ya Congo.
Mu cyumweru gishize Banki Nkuru yatumiye abantu batandukanye barimo abacuruza amafaranga ibaganiriza ku ruhare rwabo muri icyo kibazo.
Ibiciro by’ivunjisha byatangiye guhinduka cyane ku wa 24 Nyakanga bikaza umurego mu mpera z’icyumweru gishize. Ibyo nibyo byahagurukije Banki nkuru ndetse n’ibyo impuguke mu by’amabanki n’ubukungu bwa Congo zavugaga ku bukungu bw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!