00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyaha bishinjwa ingabo z’Abafaransa muri Centrafrica bikwiye gusigira isomo Afurika

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 13 May 2015 saa 01:35
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ihuriro Pan-African Movement mu Rwanda bwamaganye ibikorwa by’ingabo z’u Bufaransa zishinjwa gusambanya abana muri Repubulika ya Centrafrica, busaba ko Afurika yashaka uburyo bwo kugarura amahoro butari ugutegereza ubufasha bw’ibihugu by’amahanga.

Amakuru yavuye muri raporo y’Umuryango w’abibumbye mu kwezi gushize, ashinja bamwe mu ngabo z’Abafaransa bari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrica, gusambanya abana mwaka wa 2013 na 2014 mu nkambi z’impunzi i Bangui.

Nk’ uko The New Times ibivuga, Umunyamabanga mukuru wa Pan-African Movement, Cyrus Munyaburanga Nkusi yavuze ko ibi bikorwa bibabaje kandi bikwiye kwigisha ibihugu bya Afurika gushaka ibisubizo by’ ibibazo bifite, aho gutegereza ubufasha bw’ibihugu by’ahandi.

Yagize ati: “Ibi bikorwa biheruka kujya ahagaragara, bigaragaza ibindi bibi bikorwa na bamwe mu baza gutanga ubufasha baturutse hanze.”

Yavuze ko hakwiye kujyaho umutwe w’ingabo uzajya witabazwa mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bihugu bya Afurika.

Umuryango w’abibumbye uheruka kwihakana iyi raporo, ariko u Bufaransa bwo bwatangiye iperereza ku basirikare 14 batunzwe agatoki muri iyo raporo.

Imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta na yo ikomeje gushyira igitutu ku muryango w’abibumbye ngo ugire icyo ukora gikomeye ku birego by’ingabo z’Abafaransa.

Umuryango Pan-African Movement ushingiye ku myumvire ivuga ko ubumwe bw’Abanyafurika ari ryo shingiro ry’iterambere ry’ubukungu na politiki, rihuriramo abagize guverinoma, imitwe ya politiki, amatsinda y’urubyiruko n’abagore, imiryango itari iya Leta n’izindi mpuguke.

Rabbi Malo Umucunguzi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages