Amakuru dukesha itangazamakuru ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko iki kirunga cyatangiye kuruka saa Moya z’ijoro ku isaha ya Kigali na Goma. Muri iki gihe ikirere cy’Umujyi wa Goma cyari kiganjemo ibara ry’umutuku bitewe n’umuriro waturukaga mu kirunga.
Uretse ikirere cya Goma cyahinduye ibara, hirya no hino muri uyu mujyi hari umunuko w’ikinyabutabire cya Hydrogen Sulfide, ukunze kugereranywa n’uw’amagi yaboze.
Ubwo cyatangiraga kuruka Abanye-Congo babarirwa mu bihumbi bambutse bajya mu Rwanda, mu rwego rwo kwanga ko cyabagiraho ingaruka nk’uko byagenze mu 2002 no mu 1977. Gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Gicurasi abenshi batangiye gusubira iwabo nyuma y’uko iki kirunga gihagaritse kuruka mu rukerera.
Kuki kitagize ingaruka zikomeye nk’uko byari byitezwe ?
Muri Nzeri 2020 nibwo amakuru yatangiye gucicikana avuga ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kuruka. Ubwo ikigo cy’ubushakashatsi ku birunga, Goma Volcano Observatory cyashyiraga aya makuru hanze, cyavuze ko iki kirunga gishobora kongera kuruka hagati y’imyaka ine n’irindwi iri imbere.
Iki gihe iki kigo cyavuze ko mu gihe iki kirunga cyaba kirutse bishobora guteza ingaruka zikomeye kurushaho izabayeho mbere biturutse ahanini ku kuba abatuye Umujyi wa Goma n’uwa Rubavu bihana imbibi bariyongereye kandi bamwe bagatura hafi y’inzira zinyuramo ibikoma byacyo igihe kiri kuruka.
Ubwo iki kirunga cyarukaga mu 1977 abarenga 600 bitabye Imana ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo. Mu 2002 na none mu iruka ry’iki kirunga ryamaze amasaha 12 abantu babarirwa mu 250 bitabye Imana abandi babarirwa mu bihumbi 350 bava mu byabo.
Byari byitezwe ko irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho rizagira ingaruka zirenze izi zabayeho mu bihe bya mbere, gusa siko byagenze kuko nta muntu n’umwe uramenyekana ko yahitanywe n’iki kirunga ndetse n’abari bahunze batangiye gusubira mu byabo.
Mu byatumye iki kirunga giherereye muri kilometero 10 uvuye mu Mujyi wa Goma rwagati kitangiza byinshi kuri iyi nshuro harimo ko mu gihe cyarukanaga cyafunguye undi mwanya mushya (fracture) ureba mu majyaruguru aho kurukira mu yo cyari gisanganywe ireba mu Majyepfo.
Kurukira muri iyi myanya ireba mu majyaruguru byatumye iri ruka ritagira ingaruka cyane ku Mujyi wa Goma na Sake ari nayo ituwe n’abantu benshi. Indi mpamvu yatumye kitangiza byinshi ni uko kuri iyi nshuro ibikoma by’umuriro cyarukaga byagendaga ku muvuduko uri hasi bigatuma bimwe bitangira gufatana bitagera ahatuye abantu benshi.
Nubwo nta mubare uratangazwa w’abashobora kuba bishwe n’iki kirunga hari ibyo cyangije birimo umuhanda uhuza Goma na Beni n’umuyoboro w’amashanyarazi wo muri aka gace.
Iruka rya Nyiragongo iri mu birunga bike ku Isi bitarazima ryabaye nk’iriturungurana ahanini biturutse ku kuba ikigo gishinzwe kuyikurikirana cya Goma Volcano Observatory cyarahagarikiwe inkunga na Banki y’Isi bitewe n’ibirego bya ruswa. Uyu mwanzuro watumye iki kigo kitabasha kubona ubushobozi bwo gukomeza gukora ubushakashatsi kuri iki kirunga nk’uko byari bimeze mbere.
Gusa nubwo Nyiragongo isa n’iyacogoye, Umushakashatsi mu by’ibirunga, Dr Dyrckx Dushime yabwiye IGIHE ko umuntu atabiheraho ngo yanzure ko itaribwongere kuruka ngo kuko mu gihe haba hakomeje kuba imitingito isaha n’isaha iki kirunga cyakongera kikaruka.
Yavuze ko kuva mu 2010 ibikoma bishyushye (Magma) byuzuye mu nda y’iki kirunga ku buryo icyo kiba kibura gusa ari imbarutso yatuma kiruka.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!