Uyu mugabo w’imyaka 44, si benshi bari bamuzi mbere y’umunsi w’amatora ndetse n’abanya- Sénégal benshi bamumenye guhera muri Mutarama uyu mwaka, ubwo Ousmane Sonko washinze ishyaka Pastef yamugenaga nk’umukandida uzamuhagararira mu matora ya Perezida.
Sonko ntiyabashije kwiyamamaza kuko yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri mu 2023, azira guteza imvururu mu rubyiruko.
Uyu Sonko w’imyaka 49, ni na we wari uzwi cyane muri Senegal nk’utavuga rumwe na Leta dore ko yaje ku mwanya wa kabiri mu matora ya Perezida yabaye mu 2019.
Benshi bahamya ko Faye watorewe kuyobora Sénégal, yazamukiye munsi y’amaboko ya Sonko dore ko banafatanyije gushinga ishyaka Pastef mu 2014 ariko Sonko agasa nk’aho ari we uryihariye.
Faye kandi ashinjwa kuba yiyoroshya cyane haba mu mvugo no mu mikorere, bitandukanye na Sonko udaca ku ruhande, wagiye yumvikanisha kenshi ko Sénégal imeze nk’ikiri mu bukoloni.
Uko byaba bimeze kose, Dioyamaye Faye ni we Perezida mushya wa Sénégal, gusa amakuru ajyanye n’ubuzima bwe bwite aracyari make ugereranyije na mugenzi we Sonko.
Faye yavutse mu 1980, avukira mu Burengerazuba bwa Sénégal. Nubwo ari umuyisilamu, yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu ishuri ry’abagatolika riherereye mu gace yavukiyemo. Yakomerehe muri Lycée Demba Diop, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu mwaka wa 2000.
Yakomereje amasomo ye muri Kaminuza Sheikh Anta Diop de Dakar, ahakura maîtrise mu bijyanye n’amategeko.
Mu mwaka wa 2004 Diomaye Faye yinjiye mu bakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro ari naho yahuriye na Ousmane Sonko wari umubereye umuyobozi mu ishami bakoragamo.
Ishyaka Pastef rimaze gushingwa mu mwaka wa 2014, Diomaye Faye yahise yiyambazwa n’inshuti ye Sonko, ngo amufashe kuriha umurongo w’ibitekerezo. Yaje no kuribera Umunyamabanga Mukuru, ari nacyo Sonko yahereyeho amugena ngo amusimbure ku rupapuro rw’itora.
Hejuru ya politiki, urubuga rwa Diomaye rumugaragaza nk’umuntu ukunda ibijyanye n’ubuhinzi cyane cyane ubw’imbuto z’amapapayi. Iyo habaye konji cyangwa ari mu mpera z’icyumweru, ngo igihe cye kinini akimara ari mu mirimo y’ubuhinzi mu cyaro.
Tariki 3 z’ukwezi kwa gatanu 2023 Diomaye yatawe muri yombi azira kunenga ibyemezo by’inzego z’ubutabera. Yakomeje gufunga ataburanye kugeza tariki 14 Werurwe ubwo yafungurwaga ngo yiyamamaze.
Mu buzima busanzwe ni umugabo wubatse, akaba afite abagore babiri aribo Marie Khone Faye na Absa Faye. Umugore wa mbere wa Faye ari we Marie Khone Faye bafitanye abana bane, mu gihe umugore wa kabiri Absa Faye nta mwana bafitanye.
Nyuma yo gutsinda amatora, Diomaye Faye yavuze ko agiye gushyira imbere ubwiyunge, kuvugurura inzego z’imitegekere y’igihugu no kugabanya ikiguzi cyo kubaho muri Senegal.
Mu byo yasezeranyije kandi harimo guhindura ifaranga rya CFA bashyiriweho n’Abafaransa ari nabo bakirigenzura ndetse no gusubiramo iby’umubano wa Sénégal n’u Bufaransa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!