Nubwo ari umwaka utegerejwemo amatora mu bihugu bitari bike muri Afurika, hari kwibazwa niba koko ayo matora azagenda neza cyangwa nayo ashobora kuburizwamo cyane ko ibyinshi byagiye biyasubika umwaka ushize, bitewe ahanini n’umuvumba w’icyorezo cya Covid-19.
Uretse icyorezo cya Covid-19 cyatumaga ibihugu bisubika amatora hari naho yagiye aburizwamo n’imvururu ndetse na Coup d’etat zagiye zibaho bigatuma ataba nkuko yari ateganyijwe.
Kugeza ubu bisa n’aho bishobora gutandukana n’imyaka yabanje kuko amatora ateganyijwe mu bihugu nka Libya, Somalia, Mali, Guinea na Tchad yari yarasubitswe mu bihe bitandukanye ashobora kuba, kimwe no mu bihugu nka Kenya ndetse na Angola.
Ni amatora ategerejweho gushyira iherezo cyangwa kuzana agahenge muri ibyo bihugu bijyanye ahanini n’umwuka mubi wari uri gututumba hagati y’abanyagihugu biturutse ku miyoborere itishimiwe.
Raporo ya Komisiyo ya Afurika ishinzwe amatora yagaragaje ko kugeza ubu inzira y’amatora anyuze mu mucyo ariyo nzira y’umutekano n’umudendezo muri Afurika bityo ko akozwe neza yazana impinduka.
Iyi raporo igaragaza ko amatora muri ibi bihugu nubwo azaba agoye ariko nibura bishobora kuzatandukana n’indi myaka aho yakunze kugenda asubikwa biturutse ku mvururu.
Urugero rw’igihugu kitezweho ko amatora ashobora kuba inzira yo gukemura ibibazo bihari ni Libya.
Muri iki gihugu amatora yagombaga kuba kuya 24 Ukuboza 2021 kuri ubu ateganyijwe ku wa 24 Mutarama 2024.
Ni amatora biteganyijwe ko azitabirwa n’abakandida batandukanye barimo n’umuhungu wa Muammar Gaddafi wayoboye iki gihugu ari we Saif al-Islam Gaddafi ndetse na Gen Khalifa Haftar wigumuye ku butegetsi.
Hari kandi igihugu cya Kenya na cyo gitegereje kumenya ugomba gusimbura Uhuru Kenyatta hagati ya Raila Odunga na William Ruto nka bamwe mu bakandida bahabwa amahirwe yo kuba bayobora iki gihugu kibarizwa mu muryango wa Afurika y’Iburazirazuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!