Wiliam Ruto na Joshua Sang bitabye uru rukiko ku byaha baregwa byakozwe hagati y’umwaka wa 2007 byo kugira uruhare mu mvururu zahungabanyije umutekano nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Ni imvururu zabaye nyuma y’amatora zaguyemo abarenga 1300 naho abasaga 600.000 bava mu byabo.
N’ubwo yatangaje ko ta bimenyetso bihagije afite byo kubashinja, Umushinjacyaha Bensouda yasabye urukiko gutesha agaciro ubusabe bw’aba bagabo bombi bwo guhanagurwaho ibyaha byose bashinjwa.
Kuva uru rubanza rwatangira abatangabuhamya batandatu b’ubushinjacyaha bagaragaje ko batagishaka gutanga ubuhamya mu gihe abandi bo bananiwe kwitaba urukuko.
Ubushinjacyaha bwavuze ko nta bimenyetso bihagije bufite bigaragaza ko Visi Perezida Ruto yakoresheje inama nyinshi iwe mu 2007 zigamije gutegura ubwicanyi.
Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko aba bagabo bombi batagomba guhanagurwaho ibyaha baregwa, ahubwo ko hagomba gukusanywa ibimenyetso mu buryo bwimbitse.
Umwanzuro w’urukiko kuri ubu busabe bw’impande zombi uzafatwa kuri uyu wa Gatanu.
William Ruto ashinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu aregwana na Perezida Uhuru Kenyatta ku mvururu zakurikiye amatora yabaye mu mwaka wa 2007 zigahitana abantu barenga 1300.
Mu buhamya bwasomwe ku mugaragaro ku munsi wejo nubwo ubushinjacyaha butifuzaga ko bikorwa muri ubwo buryo, abatangabuhamya batandukanye bagaragaje uburyo abantu bagiye kurwana mu gace ka Rift Valley, abandi nabo bagaragaza uburyo inama zitegura iyo mirwano zaberaga mu rugo rwa Ruto ruherereye mu cyaro.
Hanavuzwe ku mashusho yafashwe n’icyogajuru (satellite) agaragaza umuriro mwinshi mu mujyi wa Rift Valley mu gace ka Eldoret, aho bemeza ko ugereranyije n’imvururu zariho muri icyo gihe, abahinzi atari bo bari batwitse ibyatsi.
Brian Singoro Wanyama, umusesenguzi mu bya politiki wigisha muri Kaminuza ya Kibabii mu Burengerazuba bwa Kenya yavuze ko uru rubanza rushobora guhindura byinshi mu matora ateganyijwe mu 2017 kuko Ruto afite ubushobozi bwo guhitamo uwamusimbura agafasha Perezida Uhuru Kenyatta kongera kwiyamamaza nkuko Deutshe Welle yabitangaje.
ICC yafashe umwanzuro wo guhagarika gukurikirana Kenyatta nawe washinjwaga ibirego nk’ibya Ruto, mu Ukuboza 2014, Umushinjacyaha mukuru Fatou Bensouda akaba yaravuze ko impamvu bahagaritse kumukurikirana ari uko babuze ibimenytso bihagije ndetse na leta ya Kenya ikanga gukorana nabo.
Urukiko rwa ICC rwashinzwe muri 2002 rufite inshingano zo guhana ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Kugeza ubu ariko rubonwa na bamwe nk’igikoresho cya politiki, kuko mu bo rumaze guhamagaza hafi ya bose ari abo ku mugabane w’Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO