00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICC igiye kuburanisha umugore wa Perezida Gbagbo nubwo yakatiwe imyaka 20

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 28 May 2015 saa 11:35
Yasuwe :

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera i La Haye mu Buholandi, ICC, rwanze icyifuzo cya Côte d’Ivoire cyo kuburanisha ubujurire bwa Simone Gbagbo umugore wa Laurent Gbagbo wahoze ayobora iki gihugu.

Umucamanza ukomoka muri Pologne witwa Piotr Hofmanski, yavuze ko urugereko rw’ ubujurire rwateye utwatsi icyifuzo cya Côte d’ Ivoire cyo kuburanisha ubujurire bwa Simone Gbagbo, ahubwo rushimangira umwanzuro wafashwe n’urukiko rwa mbere.

Uru rukiko ruburanisha ibyaha bikomeye, mu Kuboza umwaka ushize rwanze igitekerezo cya Côte d’Ivoire yashakaga ko uyu wahoze ari umufasha w’ umukuru w’ igihugu aburanishwa n’ inkiko z’ iwabo, ahubwo rwibutsa Côte d’ Ivoire ko igomba guhita imutanga nta gutindiganya.

Leta ya Abidjan yajuririye uyu mwanzuro, Simone Gbagbo aburanishirizwa muri Cote d’ voire, akatirwa gufungwa imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kubangamira ubutegetsi bw’ igihugu no kugira uruhare mu mvururu z’abivumbuye ku butegetsi. Icyo gihe Simone Gbagbo yahise ajuririra icyo gihano.

Abacamanza ba ICC ariko bavuze ko ibyaha uyu mugore ashinjwa muri Cote d’ Ivoire bidafututse ndetse bitandukanye n’ ibyo agomba kwisobanuraho imbere y’ uru rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Umugabo we Laurent Gbagbo ategerejwe imbere y’ urukiko kuwa 10 Ugushyingo hamwe n’ inkoramutima ye Ble Goud ngo bisobanura ku byaha byibasiye inyokomuntu bakekwaho.

Mu 2010 ubwo Gbagbo yari amaze kwanga ko yatsinzwe amatora y’ umukuru w’ igihugu, havutse impagarara zahitanye abarenga ku bihumbi bitatu nk uko imibare itangazwa n’ Umuryango w’ Abibumbye ibigaragaza.

Yaje gufatwa n’ ingabo za Alassane Ouatara wari watowe n’ abaturage, zishyigikiwe n’ iz’Umuryango w’ Abibumbye kimwe n’ u Bufaransa muri Mata 2011, yoherezwa muri ICC mu Gushyingo 2011, ariko umugore we akomeza gufungirwa muri Côte d’ Ivoire .

Simone Gbagbo w’ imyaka 65 wahimbwe “umugore w’ icyuma”, ICC imushinja kugira uruhare mu mvururu zabaye hagati ya tariki 16 Ukuboza 2010 na 12 Mata 2011, gukora no gushora abandi mu byaha bine birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu n’ irindi hohoterwa rishingiye ku gitsina, gutoteza n’ ibindi bikorwa bitari ibya kimuntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages