00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“ICC ni ikibazo ku butabera mpuzamahanga kuruta kuba igisubizo”(Video)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 16 July 2016 saa 09:43
Yasuwe :

Umuyobozi w’Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe ubukungu, imibereho myiza n’umuco, Dr Joseph Chilengi, yagaragaje ko ICC idakora na gato mu nyungu z’ubutabera, ahubwo ibangamiye bikomeye imikorere y’ubutabera mpuzamahanga.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yakomoje ku birego bya Perezida Omar El Bashir wa Sudani, abatangabuhamya bahimbiye ibirego ku bw’inyungu z’ibihugu bikomeye.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC mu 2009 yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Bashir, zimushinja ibyaha by’intambara, Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibindi.

Muri iyi nama ya 27 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, baraganira ku bintu bikomeye bireba Afurika birimo ubuhahirane ku rwego mpuzamahanga no ku Isi yose.

Dr Chilengi yagaragaje ko ibihano bigenda bifatwa bigira ingaruka ku burenganzira bw’abagore n’abana, by’umwihariko nko muri Sudani.

Yagize ati “Kimwe n’ibindi bice by’isi uretse n’u Burayi, ibibazo by’uburenganzira bwa muntu birahari. Ariko Afurika igomba gukoresha ukuri, nubwo Abanyaburayi bazashaka gukoresha inzego nka ICC kuri Afurika. Birigaragaza ko ICC ari ikibazo ku butabera mpuzamahanga kurusha uko yaba igisubizo.”

Dr Chilengi yavuze ko kugira ngo Isi igere ku gisubizo cy’uburenganzira bwa muntu ku rwego mpuzamahanga, ikijyanye n’ubutabera kigomba guhabwa agaciro , ariko igihari ni uko ICC n’uburyo yitwara bihabanye n’imyitwarire y’ubutabera mpuzamahanga.

Yagaragaje ko ICC ivuga ko ari urukiko mpuzamahanga, ariko ngo Afurika siko ibibona, ahubwo iyifata nk’urukiko ruhagarariye kimwe cya gatatu cy’abatuye Isi, barimo USA, u Burusiya, u Bushinwa, n’ibihugu bivuga ko bifite demokarasi, binanyuranya bikomeye n’amasezerano ya Roma yashyizeho urwo rukiko.

Yakomeje agira ati “ICC ivuga ko ari urukiko rwigenga, ariko siko tubibona. ICC iha urwego rukomeye muri Loni, akanama ka Loni gashinzwe umutekano, umwanya ukomeye mu bikorwa byayo. Byongeye, Umuryango w’ibihugu by’Uburayi, EU binyuze mu bihugu biwugize, utanga hejuru ya 70% by’ingengo y’imari ikoresha. Ibyo binyuranye n’amasezerano ya Roma avuga ko nta gihugu kiri muri Loni kigomba gutanga hejuru ya 22% ku ijana by’ingengo y’imari, kandi tuzi ko umuntu utanga amafaranga ari na we ugena uko akoreshwa.”

Ibyo ngo bihita bigaragaza impamvu nta muturage wo mu Burayi uzajyanwa muri ICC, uwo mu bihugu biri muri NATO cyangwa Umunyamerika, ndetse ibyaha byakorewe muri Iraq na Afghanistan ntibizigera bikurikiranwa.

Yakomeje agira ati “ICC yagombaga kuba urukiko rw’icyitegererezo, ariko ibigaragara ni uko yananiwe. Urukiko rwagaragaje ibibazo mu manza no guhisha ibimenyetso. Mu rubanza rwa Perezida Bashir, umucamanza Gomede yashinjwe kurya miliyoni z’amadolari ngo ahimbe amakuru muri uru rubanza. “

Dr Joseph Chilengi yerekanye impapuro ziheruka gushyirwa hanze na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zigaragaza ko ibimenyetso bimushinja byahimbwe, umwe muri babiri bazishyize hanze akaba yarahoze ari umukozi muri Ambasade ya Sudani.

Yakomeje agira ati “Ikindi abacamanza muri ICC ntibigeze banaba abanyamategeko mu bihugu byabo. Ntibigeze baba abavoka cyangwa abacamanza mu bihugu byabo, kandi ntushobora kujya mu mwanya mpuzamahanga udashobora kuwujyamo no mu gihugu cyawe.”

ICC ngo ntirengera Afurika, kuko ngo ikoresha “irondaruhu” naryo ritemewe, ikigaragaza nk’urukiko rufite imyanzuro itajuririrwa kandi ibogamiye ku gice kimwe cy’isi, ndetse ingaruka zarwo zikaba zikomeje gutsikamira abaturage cyane muri Sudani.

Dr Chillengi yavuze ko nko muri Sudani hashyizweho impapuro zo guta muri yombi Perezida Bashir, ibihano byafashwe mu myaka yashize ariko ubu igihugu gituwe na miliyoni zisaga 67, zifite urubyiruko 70 ku ijana ruhanganye n’ingaruka z’ibihano byafashwe ku byaha byabaye badahari.

Hashize imyaka hafi 20 igihugu cya Sudani gifatiwe ibihano na Perezida Clinton wayoboraga Leta zunze ubumwe za Amerika, bivugururwa na Perezida George Bush ndetse binashimangirwa na Perezida Barack Obama.

USA ivuga ko ibi bihano byafashwe kuko Sudani yateraga inkunga ibikorwa by’iterabwoba ngo bishegeshe abaturanyi bayo. Icyakora no muri 2007 byaje kuvugururwa kubera ibyaha by’intambara byabereye mu ntara ya Darfur.

Umusesenguzi mu by’ubukungu wo muri Sudan, Dr. Babiker M.Tom, avuga ko ibyo bihano birimo ibyo mu rwego rw’ubucuruzi, ubwikorezi, imiyoborere. Aha twavuga nko guhagarika ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, ubufasha, inguzanyo, imigenderanire n’ibindi.

Akomeza avuga ko byagize ingaruka nyinshi ku bukungu aho nka mbere y’ibihano umusaruro mbumbe (GDP) wazamukaga ku kigero cya 7% none ukaba uzamukaho 1%. Izamuka ry’ibiciro ku masoko ryari 7%, ubu rirarenga 20%, ikigero cy’ubukene kiri kuri 46% kivuye kuri 5%.

Ibi bihano byiyongeraho kuba hari ibihugu byinshi nk’u Budage, Canada byahagaritse ibigo byabyo byakoreraga muri Sudan, kugera n’aho n’ibyagemuragayo imiti bihagarara.

Dr.Babiker avuga ko impamvu yatumye Amerika ifata ibi bihano ndetse igakomeza kubyongera ari uko Sudani yahaye Abashinwa Peteroli bo ikayibima.

Muri iyi nama ya AU iteraniye i Kigali, byitezwe ko ibihugu 34 byashyize umukono ku masezerano ya Roma ashyiraho ICC, bizivana muri urwo rukiko.

Mu minsi ishize ICC yasabye u Rwanda guta muri yombi Perezida Bashir witabiriye inama ya AU iri kubera i Kigali ariko u Rwanda rutera utwatsi icyo kifuzo.

Umuyobozi w’Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe ubukungu, imibereho myiza n’umuco, Dr Joseph Chilengi
Abanyamakuru bagiranye ikiganiro n'Umuyobozi w’Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe ubukungu, imibereho myiza n’umuco, Dr Joseph Chilengi

Amafoto: Luqman Mahoro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages