00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICC yasabye Afurika y’Epfo guta muri yombi Perezida Bashir

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 14 June 2015 saa 10:33
Yasuwe :

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwasabye Afurika y’Epfo guta muri yombi Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir, bivugwa ko yageze mu mujyi wa Johannesburg yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yatangiye kuri iki cyumweru.

Bashir arashakishwa na ICC, urukiko Afurika y’Epfo yasinye ku masezerano arushyiraho, aho akurikiranwe ku byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe mu makimbirane y’i Darfur mu mwaka wa 2003.

Perezida w’ Ihuriro ry’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Sidiki Kaba, yasabye Afurika y’Epfo isanzwe itanga umusanzu wayo mu kongerera imbaraga uru rukiko kutajenjeka igashyira mu bikorwa iby’impapuro zita muri yombi Bashir.

Yakomeje agaragaza ko hari ingaruka byagira ku rukiko mu gihe ibiri mu mpapuro zimuta muri yombi byaba bitubahirijwe.

Abayobozi mu mujyi wa Johannesburg banze kwemeza niba Bashir yahageze mu nama y’iminsi ibiri gusa Ikigo cy’Itangazamakuru cya Afurika y’Epfo (SABC) cyatangaje binyuze ku rukuta rwa Twitter ko Bashir yahawe ikaze n’abayobozi ba Afurika y’Epfo hamwe n’abadipolomate bo muri Sudani.

Ibiro ntaramakuru bya Sudani nabyo byemeje iby’urugendo rwa Perezida Bashir muri Afurika y’Epfo.

Inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iyobowe na Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, wari wasabye ibihugu bya Afurika kwikura mu masezerano na ICC.

Umunyamategeko w’Itsinda rirengera Uburenganzira bw’ikiremwamuntu i Johannesburg, Gabriel Shumba, yabwiye AFP ko Afurika y’Epfo nka kimwe mu bihugu byashyize umukono ku masezerano ya ICC, ifite inshingano zo guta muri yombi Bashir.

Yakomeje avuga ko kunanirwa kubikora bishyira iki gihugu mu cyiciro kimwe cy’abandi banyafurika badashaka kubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Yashimangiye ko ubu busabe bwa ICC ari nk’igeragezwa kuri Afurika y’Epfo.

Kuva muri 2009, Bashir yakunze kugenda mu bihugu bitari muri ICC.

Abantu barenga 3000 bishwe mu mvururu zamagana ubutegetsi bwe zo mu mwaka wa 2003 ndetse abarenga miliyoni 2.5 bava mu byaba nkuko bitangazwa n’Umuryango w’Abibimbye.

Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages