00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICC yasabye ko umuhungu wa Muammar Gaddafi atabwa muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 June 2017 saa 07:36
Yasuwe :

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruri i Hague mu Buholandi rwasabye ko umuhungu wa Muammar Gaddafi wahoze ayobora Libya, atabwa muri yombi nyuma yaho mu cyumweru gishize yari yarekuwe amaze imyaka itandatu muri gereza.

Saif al-Islam Gaddafi, Umuhungu wa Col Muammar Gaddafi arashakishwa n’uru rukiko ku byaha byibasiye inyokomuntu mu gihe mu gihugu cye habaga imvururu mu 2011.

Kugeza ubu nubwo yafunguwe, ntabwo aho aherereye hazwi, kandi ICC irasaba ko atabwa muri yombi mu gihe na Loni yari yamaganye uyu mwanzuro we wo gufungurwa. Hari ubwoba ko iki gikorwa cyo gufungura uyu mugabo cyateza umwuka muke mu gihugu.

Saif al-Islam yakuwe muri gereza ku wa Gatanu hagendewe ku itegeko rigena ibyo gutanga imbabazi. Kuva ubwo ntabwo aragaragara mu ruhame nubwo amakuru dukesha BBC avuga ko ari mu Burasirazuba bw’iki gihugu mu gace ka Tobruk.

Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Fatou Bensouda, yatangaje ko ibiro bye bikiri kugenzura irekurwa ry’uyu mugabo, akaba yasabye Libya n’ibindi bihugu kumuta muri yombi byarangiza bikamushyikiriza uru rukiko.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na ICC rigira riti “ Libya itegetswe guta muri yombi no gushyikiriza [Saif al-Islam] Gaddafi urukiko rwa ICC, hatitawe ku by’itegeko iryo ariryo ryose rijyanye no gutanga imbabazi muri Libya.”

Saif al-Islam yavutse muri Kamena 1972, avukira mu Mujyi wa Tripoli muri Libya, ni umuhungu wa kabiri wa Colonel Muammar Gaddafi. Muri Kamena 2011, urukiko rwa ICC rwasohoye impapuro zimuta muri yombi kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu ashinjwa.

Ku ya 19 Ugushyingo 2011 nibwo yatawe muri yombi mu gihe yageragezaga gutoroka anyuze mu majyepfo ya Niger. Yahise afungirwa mu Mujyi wa Zintan. Yaje gukatirwa igihano cy’urupfu muri Nyakanga 2015 n’urukiko rwo mu Mujyi wa Tripoli gusa biza gutangazwa ko muri Kamena uyu mwaka yarekuwe ahawe imbabazi.

Saif al-Islam Gaddafi niwe wahabwaga amahirwe yo gusimbura se

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages