00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICC yasabye ubufasha mu guhiga Joseph Kony

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 February 2023 saa 09:50
Yasuwe :

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, International Criminal Court (ICC), ruri gushakisha uruhindu Umuyobozi w’Umutwe wa LRA (Lord Resistance Army), Joseph Kony, urwanya ubutegetse bwa Uganda umaze imyaka irenga 17 ashakishwa.

ICC yasabye ibihugu binyamuryango n’ibitari ibinyamuryango gufatanya mu gushakisha Kony ushikishwa kubera ibyaha by’intambara akurikiranyweho.

Umujyanama mu biro by’Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Dahirou Santana, yabwiye abanyamakuru muri Uganda ko urukiko ruri gushakisha abafatanyabikorwa mu gushaka amakuru ya buri kimwe cyose gishobora kubageza ku ifatwa ry’uyu muyobozi w’umutwe w’inyeshyamba wakoze ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Umugambi wo gufata uyu mugabo urimo afatanyabikorwa batandukanye barimo Guverinoma ya Uganda, Centrafrique, Congo na Leta zunze Ubumwe za Amerika zanashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadorali ku watanga amakuru.

Dahirou yavuze ko urukiko rwamaze gushyiraho amatsinda akomeje gukora ibishoboka byose ngo agere ku bantu batandukanye bashobora gutuma rugera kuri Kony cyane ko yashyiriweho impapuro zo ku muta muri yombi mu 2005.

Mu 2017 nibwo ingabo zihuriweho za Leta zunze Ubumwe za Amerika na Uganda zari zarashyiriweho gushakisha uyu mugabo zabaye zigaharitse imirimo yo kumushakisha nyuma yo kugaragaza ko atakiri ikibazo.

Kugeza ubu haribazwa niba uyu mugabo yaba aherereye muri Centrafrique cyangwa muri Congo.

Mu 1987 Kony nibwo yatangije intambara ya gisivili muri Uganda aho ibihumbi by’abaturage byishwe, abagore bafatwa ku ngufu abandi barasuhuka.

Mu ugushyingo umwaka ushize nibwo Umushinjacyaha muri ICC Karimu Khan yasabye kwemeza ibirego 33 biregwa uyu mugabo no kwemerera ubushinjacyaha kugira ibyo bwongeraho.

Uyu mushinjacyaha kandi yasabye ko urukiko rwakwemeza iburanishwa nubwo uyu mugabo yaba adahari biba inshuro ya mbere bisabwe muri uru rukiko mpuzamahanga.

Kony akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, ihohotera rishingiye ku gitsina, kwica abasivili ku bushake, kwinjiza abana mu gisirikare n’ibindi bitandukanye yakoze nyuma ya Nyakanga 2002.

Uru rukiko umwaka ushize rwakatiye umwe mu bakoranaga na Joseph Kony, ari we Dominic Ongwen imyaka 25 y’igifungo kubera ibyaha by’intambara yakoze.

Mu 2013 Leta ya Centrafrique yigeze gutanga za ko Kony ari muri iki gihugu.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi uyu mugabo aracyashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha nubwo nta makuru yaho yaba aharereye ahari ari nayo mpamvu hasabwe ubufatanye n’ibihugu bitandukanye.

ICC yasabye ubufatanye mu guhiga Joseph Kony ukurikiranyweho ibyaha by'intambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages