Iyi raporo yakozwe n’Itsinda rihuriweho, rishinzwe kugenzura imipaka (Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM) mu karere igomba gusuzumwa neza n’ ibihugu 12 bigize ICGLR.
FDLR ni umutwe w’inyteshyamba ufatwa nk’ugizwe n’abasize bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Kuva muri Mata uyu mwaka, amakuru ataremejwe yakunze kuvuga ko FDLR iri gutoza Imbonerakure, urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, ngo rutoteze ndetse rugirire nabi abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Amwe mu makuru anavuga ko izo nyeshyamba zambara gipolisi, ariko guverinoma y’u Burundi ntiyahwemye kubyamaganira kure.
ICGLR yatangaje ko umunyamabanga mukuru wayo Prof. Ntumba Luaba yashyikirije iyo raporo ku muyobozi w’ihuriro rya za minisiteri muri uyu muryango (Regional Inter-Ministerial Committee, RIMC).
Nta byinshi byatangajwe, ariko muri bike byamenyekanye ko Prof. Luaba yamenyesheje Chicoti, harimo n’ibikorwa bya gisirikare bya FDLR i Burundi.
Itangazo rya ICGLR rigira riti “Umunyamabanga mukuru kandi yashyikirije Minisitiri raporo y’akanama k’igenzura (EJVM) ku makuru y’uko FDLR yaba iri mu Burundi, nk’uko byasabwe n’Inama ya gatatu idasanzwe yahuje ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yiga ku mwuka mubi uri mu Burundi, yabereye i Dar Es Salaam kuwa 06 Nyakanga, n’iyigaga no ku mutekano n’ubuzima muri Kivu y’Amajyepfo.”
Rikomeza kandi rivuga ngo “Izi zombi zafashe umwanzuro ku nama y’abaminisitiri b’ingabo ngo basuzume uko umutekano wifashe mu Karere k’ ibiyaga bigari, inama igomba kubanzirizwa n’iy’abagaba b’ ingabo mbere y’uko habaho Inama isanzwe izahuza abakuru b’ibihugu muri ICGLR, muri Mutarama 2016”.
U Burundi gikomeje kurangwa n’ umwuka mubi ushingiye ku matora y’ umukuru w’igihugu, aho bamwe mu baturage batishimiye ko Perezida Nkurunziza atorerwa manda ya gatatu bafata nk’inyuranyije n’Itegeko Nshinga n’amasezerano ya Arusha.
Intumwa y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri Afurika yo hagati, Abdoulaye Bathily, ubwo yari i Kigali kuwa kane w’icyumweru gishize, yavuze ko inzira y’amahoro mu Burundi ari mu biganiro honyine.
Yakomeje agira ati “Ubwoba mfite ni uko niba nta gikozwe ibintu bizarushaho kuba bibi. Ni yo mpamvu ari ngombwa ko buri mufatabanyabikorwa, baba abo mu Burundi no hanze yabwo, mu Karere, bagomba kugira icyo babikoraho.”



















TANGA IGITEKEREZO