00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICGLR na SADC bigiye kongera kwiga ku kibazo cya FDLR

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 3 December 2014 saa 04:56
Yasuwe :

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’ab’Umuryango w’Ibihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) bagiye guhura biga ku igarurwa ry’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no ku gushyira intwaro hasi kw’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda bitarenze ku ya 2 Mutarama 2015
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Georges Chikoti yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya Angola, ANGOP ku wa kabiri ko vuba aha abo bakuru b’ibihugu (…)

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’ab’Umuryango w’Ibihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) bagiye guhura biga ku igarurwa ry’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no ku gushyira intwaro hasi kw’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda bitarenze ku ya 2 Mutarama 2015

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Georges Chikoti yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya Angola, ANGOP ku wa kabiri ko vuba aha abo bakuru b’ibihugu bazaganira ku bimaze kugerwaho mu bikorwa byo kugarura amahoro mu karere.

Bazarebera hamwe by’umwihariko ibyo umutwe wa FDLR umaze kugeraho ushyira intwaro hasi mbere y’itariki ntarengwa ya 02 Mutarama bawuhaye.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Angola, Georges Chikoti

Chikoti avuga ko FDLR nishyira intwaro hasi ku bushake bizabizaba ari intambwe ifatika y’ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano yo kugarura muri Congo.

Abashinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano ni Angola iyoboye ICGLR, ibindi bihugu bigize SADC, Loni n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Umuvugizi wa FDLR, Laforge Fils Bazeye aherutse gutangaza ko bavuye ku Izima bakaba bagiye gushyira intwaro hasi nk’uko babisabwe.

Abarwanyi b’uwo mutwe bari mu nkambi ya Kanyabayonga bamaze kwimurirwa i Kisangani. Biracyitezwe ko n’abandi basaga 1500 bakiri mu mashyamba ya Congo berekeza mu nkambi zabateganyirijwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages