00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICGLR yafashe umwanzuro wo kuba yarasa FDLR mu kwezi kwa Cumi

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 15 August 2014 saa 08:56
Yasuwe :

Abakuru b’ibihugu bigize Akanama Mpuzamahanga k’Umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) bateraniye muri Angola bafashe umwanzuro wo gukomeza kurwazarwaza FDLR kugeza ishyize intwaro hasi itabikora hakitabazwa imbaraga za gisirikare mu kwezi k’Ukwakira 2014.
Uyu mutwe wa FDLR ushinjwa gusiga ukoze Jenoside mu Rwanda wagiye usabwa gushyira intwaro hasi, ariko ntiwabikora nk’uko bisabwa, ikibazo cyahagurikije Isi.
Muri iyi nama yabereye muri Angola kuwa Kane tariki ya 14 Kanama 2014, (…)

Abakuru b’ibihugu bigize Akanama Mpuzamahanga k’Umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) bateraniye muri Angola bafashe umwanzuro wo gukomeza kurwazarwaza FDLR kugeza ishyize intwaro hasi itabikora hakitabazwa imbaraga za gisirikare mu kwezi k’Ukwakira 2014.

Uyu mutwe wa FDLR ushinjwa gusiga ukoze Jenoside mu Rwanda wagiye usabwa gushyira intwaro hasi, ariko ntiwabikora nk’uko bisabwa, ikibazo cyahagurikije Isi.

Muri iyi nama yabereye muri Angola kuwa Kane tariki ya 14 Kanama 2014, abayobozi bari bayitabiriye bafashe ingamba zirimo ko hazakorwa isuzuma mu kwezi k’Ukwakira 2014, hakarebwa bimwe mu bimaze kugerwaho mu gushyira intwaro hasi k’umutwe wa FDLR, hakazitabazwa ibikorwa bya gisirikare mu gihe iri suzuma rizerekana ko nta cyakozwe n’uyu mutwe.

Ku rundi ruhande Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabwe gutanga umurongo ngenderwaho mu kwezi k’Ukwakira, ishyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe I Nairobi, ku bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23, bakomeje kubera umutwaro ibihugu bahungiyemo by’u Rwanda na Uganda.

Iyi nama yari yitabiriwe kandi n’abayobozi bakuru b’ibihugu barimo Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda na Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo wari umutumirwa.

RD Congo ntikozwa ibyo kurasa FDLR

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze gushyira umukono ku itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri b’ingabo bo mu bihugu bigize ICGLR, ukubiyemo ibijyanye no kugaba ibitero ku mutwe wa FDRL.

Inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR zari zatangaje ko zizashyira hasi intwaro ku wa 30 Gicurasi 2014, igikorwa amahanga avuga ko cyitubahirijwe nk’uko bikwiriye.

FDLR yari yagarutsweho mu nama y’ubushize

Mu nama yashize yabaye muri Werurwe 2014, hafashwe ingamba zo gukomeza gucyura abarwanyi ba FDLR bagize ubushake bwo gushyira intwaro hasi.

Bemeje kandi ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na MONUSCO bakomeza ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro iba ku butaka bwa Congo irimo ADF no kurwanya FDLR, bahamagarira ingabo za Loni muri Congo n’iza Congo (FARDC) kurasa kuri iyi mitwe mu gihe izaba itagize ubushake bwo gushyira intwaro hasi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages