00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICGLR yahaye Abanyekongo igihano cyo kugumana na FDLR andi mezi abiri

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 30 September 2014 saa 07:05
Yasuwe :

Sosiyete Sivile ya Kivu y’Amajyaruguru, kuwa 28 Nzeri 2014 yamaganiye kure andi mezi abiri yo gushyira intwaro hasi ICGLR yongereye umutwe urwanya Leta y’u Rwanda wa FDLR, ubusabe bwatanzwe mu Nama Rusange ya 69 y’ Umuryango w’Abibumbye.
Radio Okapi ivuga ko Sosiyete Sivile ya Kivu y’Amajyaruguru ifata kuba FDLR ikidegembya nk’igihano ku baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bakomeje guhohoterwa n’abarwanyi bayo.
Bavuga ko kuba FDLR yarongerewe amezi abiri yo (…)

Sosiyete Sivile ya Kivu y’Amajyaruguru, kuwa 28 Nzeri 2014 yamaganiye kure andi mezi abiri yo gushyira intwaro hasi ICGLR yongereye umutwe urwanya Leta y’u Rwanda wa FDLR, ubusabe bwatanzwe mu Nama Rusange ya 69 y’ Umuryango w’Abibumbye.

Radio Okapi ivuga ko Sosiyete Sivile ya Kivu y’Amajyaruguru ifata kuba FDLR ikidegembya nk’igihano ku baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bakomeje guhohoterwa n’abarwanyi bayo.

Bavuga ko kuba FDLR yarongerewe amezi abiri yo gushyira intwaro hasi bizatuma abaturage ba Lubero, Walikale, Rutshuru na Masisi bakomeza guhura n’ubugizi bwa nabi bwa FDLR ndetse n’iyindi mitwe yitwaje intwaro.

Abagize Sosiyete Sivile ya Kivu y’Amajyaruguru batanze urugero ko FDLR yigaruriye agace kanini k’Akarere ka Lubero. Yemeza ko abarwayi benshi ba FDLR bagaragara cyane mu duce twa Lengwe, Munjowa, Tama no mu gace ka Fungula-Macho muri Segiteri ya Bapere.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi bya nyirarureshwa/ Foto: Monusco

Iyi sosiyete isaba Leta ya Congo na Monusco ko byagaba ibitero byihuse mu duce twose tugaragaramo FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro. FDLR yo ikomeje gusaba amahanga gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda ngo yemere ibiganiro, ariko u Rwanda rukabitera utwatsi, ruvuga ko rutaganira n’umutwe urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uretse ibi kandi, gusaba ibiganiro bifatwa nko kwendereza u Rwanda, igihugu cyashyizeho gahunda yo kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe aba barwanyi, aho bagera mu Rwanda bagahabwa amahugurwa n’ubufasha bwose bushoboka, bagasanga abandi Banyarwanda, bagakomezanya urugamba rwo kubaka igihugu.

Kugeza ubu abarenga ibihumbi 10 bamaze gutaha ku bushake, binyuze muri iyi gahunda batangira kwiteza imbere, ndetse kugeza ubu ntawe uravuga ko yahohotewe cyangwa ngo agirirwe nabi, akaba ari nta mpamvu yatuma, nk’uko u Rwanda rwakomeje kubishimangira, abakiri mu mashyamba bavuza iya Bahanda, basaba ibiganiro.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Umuyobozi wa Monusco, Martin Kobler yagaragaje ko hari imbogamizi mu kugaba ibitero kuri FDLR. Izo zirimo kuba isaba ibiganiro n’u Rwanda, ndetse n’igihe yari yashyiriweho na ICGLR ngo izabe yamaze gushyira intwaro hasi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages