00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICTR irafunga imiryango muri uyu mwaka ariko ntizasiga urubanza rwa Nyiramasuhuko

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 6 June 2015 saa 12:39
Yasuwe :

Loni yongeye kwemeza ko imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha, izasozwa mu mpera z’uyu mwaka wa 2015, ariko ngo ntizasiga itarangije urubanza ruregwamo Pauline Nyiramasuhuko.

Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi kateranye muri iki cyumweru kongera kwemeza ko imirimo y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rugomba gusoza imirimo yarwo muri uyu mwaka nk’uko urubuga rwa Loni rubivuga.

Ubwo Perezida w’urwo rukiko, Vagn Joensen yagezaga raporo imbere y’akanama ka Loni ku wa Gatatu tariki ya 3 Kamena 2015, yagaragaje ko imirimo yarwo igenda neza, ko imanza bagombaga gusiga baciye zarangiye uretse urw’itsinda ry’abantu 6 bo mu cyahoze ari perefegitura ya Butare barimo na Pauline Nyiramasuhuko, ruri mu bujurire, yizeza ko bazasiga na rwo ruvuye mu nzira.

Yagize ati: "Iburanisha mu bujurire mu rubanza rwitiriwe Butare riteganijwe gusozwa mu mpera z’uyu mwaka, ntidushidikanya ko mu mezi ane ya nyuma ya 2015 ruzaba rwarangiye kuburanishwa ku buryo umwaka uzarangira rwarasomwe”.

Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango

Muri Mata uyu mwaka ni bwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda (ICTR) rwatangiye kumva ubujurire ku kirego kiregwamo abantu batandatu bo mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, harimo n’uwahoze ari Minisitiri w’Umuryango Pauline Nyiramasuhuko.

Nyuma ya raporo ku manza zo mu Rwanda humviswe iy’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho Yugoslavia, yatanzwe na Theodore Kieron.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwashyizweho na Loni mu 1994 nyuma y’uko umuryango w’abibumbye umaze kwemeza ko jenoside yakorewe abatutsi yabaye.

Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ICTR rwagombaga kuba rwasoje imirimo yarwo mu mwaka ushize, gusa ruza kongerwa igihe kugira ngo rurangize zimwe mu manza n’uru rurimo, rukazakomeza imirimo kugeza muri Nzeri 2015 akaba ari bwo ruzabona guharira umwanya Urwego rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (MICT/Mechanism International Criminal Tribunal).

Mu gihe ICTR yenda gufunga imiryango, uru rukiko ruracyashakisha abandi bantu 9 barimo umunyemari Félicien Kabuga, wavuzweho gutanga ubufasha kugira ngo Jenoside ishyirwe mu bikorwa, uwahoze ari Minisitiri w’ingabo Augustin Bizimana na Protais Mpiranya wahoze akuriye abarindaga Perezida Juvénal Habyarimana, baramuka bafashwe bakazakurikiranwa na MICT.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages