Umuyobozi wa IBUKA ubwo yari imbere y’imbaga yari mu marembo ya Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, yavuze ko impamvu yabazanye ari ukwamagana ifatwa ry’umwe mu bayobozi mu ngabo z’u Rwanda, bitewe n’uko abamufashe ari bamwe mu bashyigikiye abateguye jenoside bakanayishyira mu bikorwa.
Yagize ati “Lt.Gen Karake ni intwari kuko ari mu bantu bahagaritse jenoside, kumufata ni ukudukora mu jisho ndetse n’ukudusubiza inyuma, kandi ni no kutubwira ko uwo ari umugambi wo gukomeza ibitekerezo biganisha muri jenoside kugira ngo abayikoze bagire ingufu bazaze barangize umugambi batangije wakomwe mu nkokora n’abari abasirikare ba RPF barimo na Lt.Gen Karake”.
Yakomeje agaragaza ko nk’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, iki gikorwa bagikoze mu rwego rwo kugira ngo bongere berekane ukuri aho kuri, batange ubutumwa haba kuri abo bamufashe kugira ngo ukuri kube ari ko kujya imbere kandi ibyo bikorwa bashaka kwinjiramo na bo babikome mu nkokora.
Umuryango IBUKA ukaba wananditse ibaruwa isaba u Bwongereza kurekura Lt.Gen Karake, ahubwo ugata muri yombi bamwe mu bayiteguye bakanashyira mu bikorwa jenoside bakomeje kwidegembya ku mugabane w’u Burayi no mu bindi bihugu bya Afurika muri rusange aho gushaka kuyipfobya bafata abayihagaritse.
Mbere y’iki gikorwa cyo kwamagana ifatwa rya Lt.Gen Karake, abanyamuryango ba IBUKA bakaba bashyize indabo ku rwibutso Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro mbere yo gukora urugendo berekeza kuri Ambasade y’u Bwongereza.
Ubwo IBUKA yari mu myigaragambyo, icyo gikorwa yagihuriyemo n’abaturage bo mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.
Amafoto:
Amafoto: Nyabyenda Jean Baptiste na Thamimu Hakizimana



















TANGA IGITEKEREZO