Agahenge k’iminsi itatu kagiyeho nyuma y’ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko byagaragaye mu itangazo yashyizwe hanze tariki ya 11 Ukuboza 2023.
Ryagiraga riti “Leta zunze ubumwe zirashima agahenge k’amasaha 72 kemewe n’impande zihanganye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ibi bibaye nyuma y’ingamba zashyizweho ubwo Avril Haines uyobora iperereza ry’igihugu yagiriraga uruzinduko mu RDC n’u Rwanda tariki ya 19 n’iya 20 Ugushyingo.”
Ibiro ntaramakuru Reuters kuri uyu wa 14 Ukuboza 2023, byatangaje ko byavuganye n’umwe mu bakozi bo mu biro bya Perezida wa Amerika uri mu bashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izi ngamba, yemeza ko agahenge kongerewe.
Uyu muyobozi utashatse ko amazina ye ajya hanze yagize ati “Habayeho kongera agahenge mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kugera ku byumweru bibiri.”
Aka gahenge kabayeho nyuma y’imirwano ikaze yari yarubuye muri teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, kuva tariki ya 1 Ukwakira 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!