Iryo faranga rizwi nka ECO byari biteganyijwe ko rizatangira gukoreshwa mu 2021 ariko byigijwe inyuma kubera impamvu za Covid-19 nkuko byatangarijwe mu nama ihuza abayobozi b’ibihugu bigize uwo muryango yateraniye Accra muri Ghana kuri uyu wa Gatandatu.
Ni inama kandi yitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, La Francophonie, Louise Mushikiwabo.
Perezida wa komisiyo ya CEDEAO, Kassi Brou yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyasubije inyuma ingamba bari bafite.
Ati “Twakoze indi gahunda y’ibikorwa yo kuva mu 2022 kugeza mu 2027, kandi mu 2027 nibwo ECO rizatangizwa ku mugaragaro.”
Ifaranga rya ECO biteganyijwe ko rizasimbura amafaranga azwi nka CFA yari asanzwe akoreshwa n’ibihugu byahoze bikolonizwa n’u Bufaransa. Ibi bihugu bivuga ko nibishyiraho ifaranga ryabyo bizagira ubwigenge ku bukungu, aho kurebererwa n’u Bufaransa.
U Bufaransa nibwo bugena agaciro ka CFA, ibyo bituma ibihugu bikoresha iryo faranga bigomba kubika mu Bufaransa kimwe cya kabiri cy’amafaranga yo kwitabaza igihe bibaye ngombwa, kandi ubundi abikwa muri Banki Nkuru z’ibihugu.
Ibihugu nka Nigeria na Côte d’Ivoire bishinjwa kugenda biguru ntege muri uwo mushinga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!