00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihu gikomeje kuba cyose ku ivugururwa rya manda y’ingabo za EAC muri RDC

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 April 2023 saa 01:14
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Mata, ukwezi kwari gushize igihe ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zahawe cyo kuba ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kirangiye, nyamara nticyigeze cyongerwa cyangwa ngo hatangazwe ukundi bizagenda.

Kugeza ubu ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa Congo zavuye muri Kenya, u Burundi, Uganda na Sudani y’Epfo. Zatangiye kugera muri icyo gihugu mu Ugushyingo 2022, ngo zifashe mu kugarura amahoro mu duce twari twarigaruriwe na M23 no kudusigarana mu gihe uwo mutwe wo wasabwaga gusubira inyuma.

Inyandiko igenga manda y’izo ngabo, Status of Forces Agreement (Sofa), yasinywe tariki 8 Nzeri 2022.

JeuneAfrique yatangaje ko igihe izo ngabo zagombaga kumara muri RDC ari amezi atandatu yarangiye tariki 8 Werurwe uyu mwaka. Tariki 31 Werurwe nibwo ingabo za Uganda zinjiye muri Congo zunyuze ku mupaka wa Bunagana, ariko nazo zahageze igihe cyararenze.

Haba ku ruhande rwa Leta ya Congo ndetse no ku ruhande rwa EAC, nta n’umwe ushaka kugira icyo abivugaho, icyakora hari amakuru avuga ko hari ibiganiro ku mpande zombi.

Umwe mu bakozi bo mu biro bya Perezida wa RDC, yabwiye JeuneAfrique ko manda y’ingabo za EAC idashobora kuvugururwa, batabanje kuganira n’uwo muryango.

Yavuze ko hari inama izahuza abayobozi bakuru b’ingabo z’ibihugu bya EAC iziga kuri icyo kibazo. Congo imaze igihe isaba ko ingabo za EAC ziyifasha kurwana bagahashya M23 mu gihe izo ngabo zivuga ko bitashoboka kuko atari zo nshingano zahawe.

Amakuru JeuneAfrique ivuga ko ifite, avuga ko mu gihe ingabo za EAC zizaba zimaze gufata uduce twose M23 irimo, izasabwa gushyira intwaro hasi ikajya muri Sabyinyo, ikahava ijyanwa mu tundi duce nka Maniema.

Bivugwa ko hari uduce tumaze iminsi dutegurwamo inkambi izo nyeshyamba zizaba zirimo mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Icyakora, haracyari impungenge ku kumenya niba M23 izemera gushyira hasi ntwaro mu gihe itinjijwe mu biganiro na Leta ya Kinshasa, dore ko aribyo uwo mutwe umaze umwaka ushaka.

Leta ya Congo yarahiye ko idateze kujya mu biganiro na M23 ifata nk’umutwe w’iterabwoba, nubwo amajwi menshi agaragaza ko uwo mutwe usa nk’urusha imbaraga ingabo za Congo ku buryo kwanga kuganira nawo, bivuze gukomeza imirwano.

Ntabwo biramenyekana niba M23 izaba iri mu biganiro bya kane bizahuza Guverinoma ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro biteganyijwe mu minsi ya vuba, aho bishobora no kubera ku butaka bwa RDC.

Ingabo za EAC ziracyari muri RDC nubwo igihe cyazo cyarangiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages