Kuri uyu wa gatatu, mu gihe Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye azasura agace ka Goma ku munsi w’ejo ku wa kane, imirwanoimirwano hagati y’ingabo z’igihugu cya Kongo n’umutwe wa M23 irakomeje, mu mujyi wa Goma hamaze guterwa igisasu gihitana umuturage, abandi benshi barakomereka.
Ni mu gihe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-Moon ari mu rugendo rwo gusura Congo.
Inkuru yanditswe na BBC ivuga ko muri iyo ntambara imaze iminsi igera kuri itatu abarwana bari gukoresha intwaro zikomeye.
Izo ntambara zadutse i Goma nyuma y’agahenge kari kamaze amezi atandatu, ni nyuma kandi y’aho Umuryango w’Abibumbye wohereje ingabo z’umutwe udasanzwe mu Burasirazuba bwa Kongo kurwanya imitwe itandukanye y’inyeshyamba.



















TANGA IGITEKEREZO