Ni icyemezo gikubiye mu itangazo impande zombi zemeranyijeho ndetse rishyirwa hanze mu mpera z’icyumweru gishize.
Muri iri tangazo hashimwe ubwitange bw’ingabo za Niger n’iza Amerika mu kurwanya imitwe y’iterabwoba, ryongeraho ko uku kuhava bitazagira ingaruka ku gukomeza umubano wa Amerika na Niger.
Riti "Amerika na Niger biracyashikamye ku biganiro bya dipolomasi hagamijwe kugena ahazaza h’umubano w’ibihugu byombi.”
Muri Werurwe mu 2024 nibwo Guverinoma ya Niger yatangaje ko yasheshe amasezerano n’ubufatanye mu bya gisirikare yari ifitanye na Niger.
Iki gihugu cyashinje Amerika gushaka kwivanga mu mitegekere y’imbere ndetse n’imyanzuro gifata mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.
Mu myaka itandatu ishize nibwo Niger yashoye miliyoni 100$ mu kubaka ikibuga cya drones za gisirikare mu Mujyi wa Agadez. Cyabarizwagamo abasirikare b’iki Gihugu barenga 1000.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!