Umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria Gen. Chris Olukolade yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters abinyujije mu itangazo ko zimwe mu ntwaro bafashe bazishenye ariko ati” Babiri mu basirikare bacu bapfuye abandi 10 barakomereka.”
Igisirikare cya Nigeria cyagiye gishinjwa gutubura umubare w’abo kishe mu bitero kigabanya umubare w’abacyo baguye n’uw’abaturage intagondwa za Boko Haram zishe.
Umutwe wa Boko Haram, ufite ibirindiro muri Nigeria, ukomeje kugaba ibitero mu bihugu bituranye cyane cyane muri Cameroon na Tchad. Imirwano ya Boko Haram imaze kugwamo abagera ku bihumbi 13 000 kuva mu 2009.
Ibihugu cya Tchad, Cameroon, Niger na Nigeria byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kurwanya uwo mutwe ushaka gushinga Leta igendera ku matwara akarishye y’idini rya Islam.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye gutera inkunga y’ibikoresho n’ubutabazi mu rugamba rwo kurwanya Boko Haram.



















TANGA IGITEKEREZO