Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zishe umurwanyi w’umutwe urwanya L:eta y’u Rwanda FDLR zibohoza imbunda ye ku wa 17 Ugushyingo ahitwa Munzanza mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Radiyo Okapi ivuga ko umusirikare wa FARDC nawe yakomerekejwe n’isasu ry’aba FDLR muri iyo mirwano.
Okapi ivuga ko kuri ubu intambara yahosheje abarwanyi ba FDLR bagahungira mu ishyamba rya Ngandja nyuma y’uko FARDC ibamishijeho urufaya rw’amasasu.
Abari bahari bavuga ko imirwano yatangijwe n’abarwanyi ba FDLR bari basohotse mu ishyamba bashaka kunyura ku mbibi z’intara ya Kivu y’Amajyepfo na Katanga.
Abaturage baho bakimara kubona abo barwanyi bahise batabaza FARDC itangira kubahiga.
Ingabo za Congo zo muri ako gace zivuga ko imirwano yaherukaga ari iya FDLR yivanze na Maï-Maï mu gace ka Misisi muri Mata.
Icyo gihe inyeshyamba 4 za Maï-Maï Yakutumba zarishwe abandi umunani barafatwa nubwo n’abasirikare bane ba FARDC nabo bahaguye abandi batandatu bagakomerekera muri iyo mirwano yamaze amasaha atatu.



















TANGA IGITEKEREZO