Mu Cyumweru gishize nibwo Omar al-Bashir yahiritswe ku butegetsi n’igisirikare nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage bamagana ingoma ishingiye ku gisirikare.
Nyuma y’ihirikwa rye, imyigaragambyo ntiyigize ihagarara kuko ubutegetsi bwahise bufatwa na komite y’inzibacyuho y’igisikare nyamara abaturage bifuza ko igihugu kiyoborwa n’abasivile.
Itangazo Akanama ka AU gashinzwe amahoro n’umutekano kashyize ahabona nyuma y’inama idasanzwe yateraniye muri Ethiopie, rivuga ko Komite y’igisirikare iyoboye Sudani ihabanye n’ibyifuzo by’abaturage.
Rikomeza rivuga ko isabwa kuvaho igashyira ubutegetsi mu maboko y’ubuyobozi bw’abasivile mu gihe kitarenze iminsi 15 itabikora Sudani ikabuzwa kugira uruhare mu bikorwa bya AU kugeza igihe isubirijeho ubutegetsi bushingiye ku Itegeko Nshinga.
Ibiro Ntaramakuru bya Sudani, SUNA, byatangaje ko Lt. Gen. Omar Zain al-Abidin umwe mu bayoboye komite y’inzibacyuho yabwiye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie ko ‘turimo gutegura gushyiraho Minisitiri w’Intebe w’Umusivile’.
Ati “Ibi twabitangiye mbere y’uko [Komite ishinzwe amahoro n’umutekano muri AU] mukora iyo nama. Ibyo turabyizeye kandi ni inzira iganisha ku mahoro ariko na none twubaha kandi tuzakurikiza umwanzuro w’Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka AU.”
Omar al-Bashir w’imyaka 75 wahiritswe yabaye Perezida mu 1989.



















TANGA IGITEKEREZO